Rubavu: Yafatanwe ibiro bisaga 30 by’amabuye y’agaciro ashaka no gutanga ruswa

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Mbugangali, mu ijoro rya tariki ya 7 Nzeri ahagana saa mbiri zafashe uwitwa Manzi Cedric w’imyaka 20 wafatanwe ibiro 32 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko wa gasegereti, agashaka gutanga ruswa ingana n’amadorali y’Amerika 20 (20$) kugira ngo bamureke akomeze agende gusa biba iby’ubusa kuko uwo yayahaga yayanze akamufata.

Ni amabuye y’agaciro yari akuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kuko yafatiwe ahitwa kuri Petite Barriere ku mupaka w’u Rwanda na Congo nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi .

Yagize ati: “Ariya mabuye yari aje kuyacuruza mu buryo bwa magendu mu Rwanda kuko yafashwe ari nijoro ayikoreye ku mutwe kandi nta byangombwa byayo afite. Amaze kubona ko afashwe yashatse guha ruswa ushinzwe umutekano wari umufashe ariko byabaye iby’ubusa kuko yarayanze ahubwo aramufata.”

Yongeyeho ko Manzi atashatse kuvuga aho yari ajyanye ayo mabuye y’agaciro gusa byagaragaraga ko atari aye. Yakanguriye urubyiruko kwirinda gushukwa ngo bashorwe mu byaha.

Ati “Ikigaragara ariya mabuye ntabwo ari aya Manzi, bishoboka ko ari abamuhaye akazi ko kuyambutsa bakaza kumuhemba. Dukangurira urubyiruko kwirinda gushukwa ngo bashorwe mu byaha, ahubwo tubakangurira gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere.”

CIP Twizere kandi yongeye kwibutsa abaturage ko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 imipaka ifunze bityo nta muntu wemerewe kwambuka igihugu ngo ajye mu kindi, ubusanzwe kandi kwambukira mu nzira zitazwi ntabwo byemewe. Ibi biri mu rwego rwo kwirinda ko hagira uvana Koronavirusi mu kindi gihugu akajya kwanduza abandi baturage.

Manzi akimara gufatwa yahise ajyanwa aho basuzumira ubwandu bwa COVID-19 kugira ngo harebwe ko ntayo akuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma akazashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *