Amwe mu matsinda ategura inama y’Abakuru b’Ibihugu yamaze kugera muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Akanama Nshingwabikorwa k’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Bosco Sebishimbo kuri uyu wa 9 Nzeri 2020 yatangaje ko amwe mu matsinda ategura inama y’Abakuru b’Ibihugu bitanu yatangiye kugera i Goma.

Ibi byatangarijwe mu nama Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kazivita yatumiyemo abagize aka kanama nk’uko igitangazamakuru 7 sur 7 cyabitangaje.

Sebishimbo yagize ati: “Bijyanye n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu izabera i Goma mu minsi iri imbere, Guverineri w’Intara yatumiye abagize Akanama Nshingwabikorwa ababwira ko amwe mu matsinda aturutse muri ibyo bihugu yamaze kugera muri Kivu y’Amajyaruguru, mu myiteguro y’inama.”

Abatuye i Goma basabwe gukaza isuku muri uyu mujyi w’ubukerarugendo uzaberamo iyi nama, kugira ngo bagaragaze isura nziza yawo ndetse babikore mu buryo bwo guha ikaze aba Bakuru b’Ibihugu.

Biteganyijwe ko iyi nama izaba muri uku kwezi ku itariki itaramenyekana, igahuriramo Perezida Kagame w’u Rwanda, Museveni wa Uganda, Ndayishimiye w’u Burundi, Lorenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC wayitumijeho. Ibizigirwamo ni umutekano, ubuzima, ubukungu n’ubucuruzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *