Abagore batanu bavukiye muri Congo bajyanye Leta y’u Bubiligi imbere y’Urukiko rw’Imbonezamubano i Buruseli bayishinja ko yateguye uburyo bwo gushimuta buri gihe abana bavutse ku bazungu n’abirabura mu gihe cy’abakoloni. Iki ni igikorwa cyo kwishyuza, gishingiye ku kirego ku byaha byibasiye inyokomuntu.
Ni ku nshuro ya mbere icyifuzo cyo kwemeza politiki ya gikoloni y’igihugu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu gishyikirijwe ubutabera. Ni igikorwa cyatangijwe ku wa kane mu gitondo mu rukiko. Iburanisha rizagenerwa gusa gutegura ingengabihe yo kungurana ibitekerezo ku myanzuro hagati y’ababurana.
Abareze batanu, Ababiligikazi bane n’Umufaransakazi, barasaba ubutabera ku Bubiligi bashinja kuba bwarateguye ivangura rishingiye ku moko kandi ryabagizeho ingaruka. Aba bagore bose bavukiye muri Congo, hagati ya 1946 na 1950, igihe iki gihugu cyari gikolonijwe n’Ababiligi, babyawe n’abagore b’Abanyekongokazi n’abagabo b’abazungu bakoreraga ubukoloni.
Bambuwe imiryango yabo bashyirwa mu bigo by’imfubyi nk’abandi bana benshi b’Aba-Métis.
Mu mwaka wa 2018, Charles Michel wari Minisitiri w’intebe, icyo gihe yasabye imbabazi mu izina ry’igihugu cy’u Bubiligi kubera kuvangura abana b’Aba-Métis muri Congo, u Rwanda n’u Burundi. Ariko ku batanze ikirego, imbabazi ntabwo zihagije nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga levif.be ivuga.
Barasaba indishyi, basaba amafaranga y’agateganyo angana n’Ibihumbi 50 (50.000 Euros) buri umwe, mu gihe hagitegerejwe igenzurwa ry’imbitse ry’ibyo batakaje ry’impuguke zabo.
Mu gihe Congo yari ubukoloni bw’Ababiligi, hagati ya 1908 na 1960, leta y’u Bubiligi yashatse gukumira gushyingirana hagati y’abazungu n’abirabura no guhisha ingaruka zabyo. Nkuko byagaragajwe na Kongere y’Amoko (le Congrès des Races), yabereye i Londres mu 1911, ibihugu byose by’abakoloni by’i Burayi byari bihangayikishijwe n’uwo mubano hagati y’abakoloni n’abenegihugu.
Muri uwo mwaka, hashingiwe ku mategeko abiri yari agamije kurinda abana batereranywe muri Congo, ubuyobozi bw’u Bubiligi bwashyize mu bigo by’imfubyi abana benshi b’Aba-Métis batari baratereranywe cyangwa batabwe, batari imfubyi cyangwa abo batoye. Nyuma, mu 1952, aya mategeko yombi yasimbuwe n’irindi ryahaye komisiyo z’ubuyobozi ububasha bwo guhitamo abana bagomba gukomeza cyangwa ntibakomeze kwitwa aba leta.
Abanyamategeko Me Michèle Hirsch na Me Christophe Marchand bunganira abarega bati: “Iri ni ishimutwa ry’abana b’Aba-Metis ryateguwe na leta kandi rishyirwa mu bikorwa ibifashijwemo na Kiliziya. Abana bo mu miryango ivanze bagombaga gushyirwa mu bigo by’Abagatolika bwari ku butaka bwa Congo Mbiligi.”
“Abakozi ba Leta ya gikoloni y’Ababiligi icyo gihe bahawe amabwiriza yo gutegura ishimutwa ry’abana b’Aba-Metis…, bahawe amabwiriza yo guhatiriza abagore b’Abanyekongokazi, n’iyo babaga banditse mu irangamimerere nk’abasangwabutaka ariko bari “civilisées” kureka abana babo, batabishaka, kugira ngo bashyirwe mu butumwa bw’uburezi bugenzurwa na leta “, ibintu bavuga ko bigaragara mu ishyinguranyandiko no mu buhamya.
Abatanze ikirego batanu rero batanyijwe na ba nyina igihe bari hagati y’imyaka 2 n’imyaka 4. “Bamwe muri bo babyawe na ba se byatangajwe ko batazwi ku byangombwa byabo, nubwo bitari byo. Ibyo ari byo byose, ba se ubwabo ntibigeze bakoresha ububasha bwabo nk’ababyeyi. Bambuwe ba nyina n’ubuyobozi bw’u Bubiligi bwakangishaga imiryango y’aba Banyekongogozi guhura n’ingaruka mu gihe babyanga.”


