Ifoto igaragaza filimi

Netflix yanyomeje igihuha kuri filimi ‘Escape’ ihuriwemo na Scofield, Professor na Reddington

Sangiza iyi nkuru

Urubuga rwa Neflix rwanyomoje amakuru amaze igihe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko benda gusohora filimi yiswe “Escape” ihuriwemo na Michael Scofield wakinnye Prison Break, El Professor yakinnye muri “Money Heist” na Raymond Reddington wakinnnye muri “The Blacklist.

Ifoto igaragaza filimi
Ifoto igaragaza filimi

Ishusho igaragaza filimi yiswe Escape igisohoka abakunzi ba filimi bahise bakuka imitima bibaza uko filimi ihuriwemo n’ibi byamamare yasohoka imeze, cyane ko bose bakinnye filimi zijyanye no gucika mu buryo bwa gihanga muri filimi nka La Cassa de Papel ( Money Heist), Prison Break na Blacklist.

Abantu bose batengushwe cyane no kumva ko iyi filimi ntaho yigeze ikinwa , ahubwo Netflix byavugwavko ariyo ihagarariye imirimo yo gutunganya iyi filimi yavuze ko ari igihuha cyatangijwe n’umunyabugeni witwa Dilichi.

Dilichi ni we wakoze ifoto irimo guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga , ayita Escape nyuma ayishyira kuri Twitter abantu bose batangira kuyihererekanya gutyo.

Aganira n’ikinyamakuru ABTC news Dalinch watunganyije iyo foto yavuze ko abantu bayakiriye uko itari, we ngo yayikoze agamije kwerekana ko bariya bakinnyi ari bo ba mbere mu gukina filimi zo gucika ahantu hakomeye bifashishije ubwenge bahabwa n’umwanditsi wazo.

Yagize ati: “Nakoze iyi foto ngamije kwerekana ko aba bakinnyi ari bo bigaragaje neza muri filimi zijyanye no gucika. Ni nayo mpamvu nayise gucika (Escape)”.

Ubusanzwe Wentworth Earl Miller III wamenyekanye nka Michael Scofield muri Prison Break, akina ariwe ufite imigambi yose yerekeye gucikisha imfungwa bagenzi be muri Prison Break. Mu gihe, Álvaro Morte uzwi nka EL Proffessor muri Money Heist nawe aba ari we upanga akanayobora ubujura bwose bukorwa muri La Cassa de Papel. Mugenzi wabo James Spader nawe aba ahagarariye ibikorwa by’ubwenge no kuzengereza abatasi ba FBI muri filimi The Blacklist, aho aba yitwa Raymond Reddington.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *