Wasafi FM ya Diamond Platnumz yahagaritswe by’agateganyo mu minsi 7

Sangiza iyi nkuru

Radiyo Wasafi Fm y’umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz, iri mu n’itangazamakuru byahagaritswe icyumweru cyose bidakora n’urwego rugenzura itangazamakuru muri Tanzania, TCRA .

Radiyo ya Diamond cyo kimwe n’ibindi bitangazamakuru byahagaritswe, bishinjwa kwica amabwiriza agenga umwuga w’itangazamakuru muri Tanzania.

Tanzania Communication Regulatory Authority yahagaritse Iyi Radiyo mu gihe cy’iminsi irindwi nyuma yo gutambutsa amajwi avuga ibintu by’urukozasoni, no kuyobya urubyiruko nkuko Ikinyamakuru The Citizen cyandikirwa muri Tanzania cyabitangaje.

Guhera uyu munsi tariki ya 12 kugeza 19 Nzeri 2020 Wasafi Fm ntiyemerewe gutambutsa ibiganiro.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’itumanaho muri Tanzania James Kilaba yavuze ko Wasafi FM yahagaritswe kubera ibiganiro yatambukije ku wa 01 Kanama birimo icyitwa “Switch” n’ikitwa “Mashamsam” aho abanyamakuru babikora bakoresheje imvugo z’urukozasoni n’ibitutsi inyumvankumve. Ni ibintu iki kigo gisanga binyuranije n’abambwiriza agenga itangazamakuru.

Mbere y’uko Wasafi FM yemererwa kongera gukora, yategetswe kwandika ibaruwa isaba imbabazi abanyagihugu, ndetse ikanabizeza ko ibyabaye bitazongera kuyibaho ukundi.

Ibi bibaye nyuma yuko igitangazamakuru Cloud gihagarikiwe ibitangazamakuru byacyo Cloud Fm na TV.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *