Icyumweru gishize cyari icya 37 cy’uyu mwaka, cyatangiye tariki ya 7 Nzeri kirangira tariki ya 13 Nzeri 2020. Cyaranzwe n’amakuru atandukanye ariko twe turaza kwibanda ku ya politiki, umutekano, ubutabera, ububanyi n’amahanga, imikino n’imyidagaduro.
Padiri Nahimana Thomas yabaye iciro ry’imigani
Nyuma y’aho tariki ya 6 Nzeri 2020 Perezida Kagame anyomoje Padiri Nahimana Thomas wamubikaga, uyu musaderidoti yabaye iciro ry’imigani.
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Padiri Nahimana, ati: “Urucira muka so rugatwara nyoko.” Ubu butumwa bwifashishijwe cyane n’abanenga ubutumwa uyu mupadiri yari amaze iminsi akwirakwiza, agerekaho no kutemera ko ari Perezida Kagame wagiriye ikiganiro kuri RBA tariki ya 6.
Ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Twitter, Padiri Nahimana aracyavuga, bamwe bamugereranya n’umuntu utava ku izima, ushobora kuba afite ikindi kibazo kitagaragara, yewe hari n’abakemangwa ubusaseridoti bwe.
Byarangiye inama yari guhuza Abakuru b’ibihugu byo mu Karere isubitswe
Mu buryo butunguranye, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kuri uyu wa 13 Nzeri 2020 yatangaje ko inama yari guhuza Abakuru b’ibihugu byo mu Karere itakibaye bitewe n’uko bari mu myiteguro y’indi y’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe tariki ya 15.
Isubikwa ry’iyi nama ryabaye nyuma y’umunsi umwe, Guverinoma y’u Burundi itangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye atazayitabira bitewe na gahunda asanzwe afite, ihurirana n’itariki iyi nama yari kuberaho.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yari yaratumiye Perezida Kagame, Ndayishimiye, Museveni na Lourenco wa Angola, bakaba bari guteranira mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 13 Nzeri, biga cyane cyane ku mutekano wo mu karere.
Major Sankara yasabye ko dosiye ye ihuzwa n’iya ‘Shebuja Paul Rusesabagina
Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara tariki ya 10 Nzeri 2020 yasabye ko urubanza rwa Paul Rusesabagina yita ‘Shebuja we’ rwakwihutishe, dosiye zabo bombi zihaguzwa, cyane ko zifitanye isano.
Major Sankara yabivugiye mu Rukiko Rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha by’iterabwoba na mpumahanga, rwari rwasubukuye urubanza rwe.
Major Sankara yafashwe muri Mata 2019 icyo gihe yari Umuvugizi w’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Uyu mutwe wari ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD Ubumwe Rusesabagina wafashwe hagati ya tariki ya 27 na 30 Kanama yari abereye Visi Perezida.
Charles Ndereyehe wahamijwe uruhare muri jenoside, yatawe muri yombi ahita yongera kurekurwa
Tariki ya 8 Nzeri 2020, Polisi y’u Buholandi yataye muri yombi Charles Ndereyehe wahamijwe uruhare muri jenoside mu cyahoze ari ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi, ISAR i Rubona, yari abereye umuyobozi.
Ndereyehe wari warashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yabanje kwamburwa ubwenegihugu yari yarahawe n’u Buholandi gusa yifashishije umunyamategeko, yarajuriye bituma arekurwa tariki ya 9 Nzeri.
Ubu inzego nka Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) n’ubushinjacyaha zitegereje umwanzuro w’ubutabera bwo mu Buholandi kuri Charles Ndereyehe.
Mahoro wari umugizi w’ishyaka DALFA Umurinzi yahunze igihugu
Iri shyaka Mahoro Jean yari abereye Umuvugizi ni irya Victoire Ingabire utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Victoire tariki ya 7 Nzeri 2020 yashyize hanze itangazo rivuga ko umurwanashyaka we yahagaritse inshingano.
Nyuma y’igihe gito, byaje kumenyekana ko Mahoro yahunze, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa VOA, yavuze ko yahunze bitewe n’impamvu zirimo ko abarimo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero akomokamo bwandikiye FARG bumusabira kuvanwa ku rutonde rw’abanyeshuri bafashwa.
Yavuze ko hari abandi bakomeje kumutera ubwoba, bamubwira ko akorana n’umwanzi w’igihugu, Victoire Ingabire, icyo gitutu gituma ahunga.
IMIKINO
Minisitiri wa Siporo yiyemeje gukemura ibibazo biri muri Rayon Sports
Nyuma y’aho Perezida Kagame tariki ya 6 Nzeri avugiye ko agiye gusaba Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju gukemura ibibazo by’umwuka mubi bimaze igihe mu ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu wa 9 Nzeri uyu Minisitiri yiyemeje kugishakira umuti byihuse.
Minisitiri Munyangaju yasobanuye ko ikibazo cy’imiyoborere cyateje umwiryane muri Rayon kigomba gukemuka biterenze uku kwezi, hakurikijwe amategeko ndetse ngo bizaba byamaze kugezwa no ku banyamuryango b’ikipe.
IMYIDAGADURO
Umunyamideri Charly Jordan uherutse gusura ingagi zo mu Rwanda, yasabye imbabazi nyuma yo kunengerwa imyitwarire yagaragaje ubwo yageraga mu Rwanda agashyirwa mu kato bikekwaho icyorezo cya Covid-19.
Charly Jordan utarabyishimiye, n’umujinya mwinshi yatutse Guverinoma y’u Rwanda, ayishinja kumutandukanya n’abandi ikamufungiranya aha wenyine, kandi yaravuye iwabo bamupimye bagasanga yarakize iki cyorezo.
Gusa yaje kwinenga ubwe, maze asaba imbabazi abo ubutumwa bwe bwababaje ndetse asiba na videwo bwarimo yari yashyize kuri Twitte atuka Guverinoma y’u Rwanda.


