Mu Rwanda abantu 180 bakize Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 14 Nzeri 2020 yatangaje ko abantu abantu 180 bakize icyorezo cya Covid-19, mu gihe handuye 11 mu bipimo 1687 byafashwe. Abanduye barimo 5 banonetse i Kigali, 1 babonetse mu Karere ka Rusizi, 1 wabonetse i Bugesera n’undi wabonetse muri Rulindo. Abamaze gukira iki cyorezo ni 2736, abakirwaye bo […]
Messi yesheje umuhigo ukomeye wari usanganwe Cristiano Ronaldo gusa
Umunya-Argentine Lionel Messi, yabaye umukinnyi wa Kabiri mu mateka ukina umupira w’amaguru utunze miliyari y’Amadodali ya Amerika, nyuma ya Cristiano Ronaldo wesheje uwo muhigo muri Kamena uyu mwaka. Ikinyamakuru Forbes Magazine kivuga ko Messi mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20 yinjije abarirwa muri miliyoni 126 z’amadorali ya Amerika yahise atuma ageza kuri miliyari y’Amadorali ya […]
Bamwe mu Bakongomani bababajwe n’uko Perezida wabo yatashye ubukwe

Bamwe mu Bakongomani bababajwe n’uko Perezida wabo, FĂ©lix Tshisekedi yitabiriye ubukwe mu gihe mu gihugu ayoboye hakomeje kumvikana abantu bicwa umunsi ku wundi n’imitwe yitwaje intwaro. Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2020 ni bwo Perezida Tshisekedi n’umufasha we, Denise Nyakeru bitabiriye ubukwe bwa Pasiteri Lord Lombo na Eunice Dalo, bwabereye ku ngoro ndangamurage […]
Ibya Rayon Sports na Ivan Minnaert byakemutse
Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gukemura ibibazo yari ifitanye n’Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wahoze ari umutoza wayo. Rayon Sports yaherukaga gufatirwa ibihano byo kutandikisha abakinnyi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda, Ferwafa, nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga yari irimo uriya mutoza w’Umubiligi. Ni amafaranga abarirwa muri miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda Rayon Sports […]
Ibigo 56 bya Leta byatangiye guhatwa ibibazo ku mikoreshereze mibi y’umutungo
Guhera uyu munsi tariki ya 14 Nzeri 2020, abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta 56 bivugwamo imicungire mibi y’umutungo wa Leta batangiye kwitaba Komisiyo y’imikoreshereze y’Imari ya Leta (PAC). Imikoreshereze y’Imari n’umutungo wa Leta aba bayobozi barimo kubazwa ni iyagaragajwe na raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka w’ingengo ya 2018/2019. Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko […]
Umwarimu yatwitswe n’abanyeshuri be bamuziza Quran
Christiana Oluwatoyin Oluwasesin, umwarimukazi mu kigo cy’amashuri cya Gandu kibarizwa muri Leta ya Gombe iri mu zigize igihugu cya Nigeria, yatwitswe ari muzima n’abanyeshuri yigishaga bamushinja guca igitabo gitagatifu cya Quran. Oluwasesin yishwe n’abanyeshuri b’Abasilamu bari hagati y’imyaka 12 na 14 ku bufatanye n’ibyihebe, nyuma yo kumushinja guca urupapuro muri Quran. Nyakwigendera yari yabanje guterwa […]
Japan: Yoshihide Suga ni we witezweho gusimbura Shinzo Abe uheruka kwegura
Ishyaka LDP riri ku butegetsi mu Buyapani rimaze gutora Yoshihide Suga nk’umukuru waryo mushya wo gusimbura Shinzo Abe uheruka kwegura, binamwongerera amahirwe yo kuba Minisitiri w’Intebe ukurikira. Muri Kanama ni bwo uwari Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani, Shinzo Abe yatangaje ko yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kubera uburwayi bwo mu mara. Yoshihide Suga w’imyaka 71, asanzwe […]
Rusesabagina yasabiye imbabazi ibikorwa byakozwe na FLN
Mu rubanza Paul Rusesabagina aburanamo ifunga n’ifungurwa ku byaha ashinjwa, yavuze ko yicujije akanasabira imbabazi ibikorwa inyeshyamba za FLN zakoreye mu majyepfo y’igihugu. Izo nyeshyamba zagabye ibitero ku Kitabi mu karere ka Nyamagabe na Nyabimata muri Nyaruguru hagati ya 2018 na 2019, bihitana abantu icyenda, hatirengagijwe ababikomerekeyemo n’abangiririjwe imitungo kubera byo. Ubwo urubanza ku ifunga […]
RDC: Abaturage bariye karungu bishe umusirikare bamujugunya mu rwobo
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 14 Nzeri, umusirikare wa FARDC yishwe n’abaturage bigaragambyaga bariye karungu mu Mujyi wa Oicha, muri Kivu y’Amajyaruguru, aho aba baturage biganjemo urubyiruko bishoye mu mihanda bamagana iyicwa ry’abasivili babiri bishwe kuri iki Cyumweru n’umupolisi. Intumwa ya guverineri yageze muri Oicha, Nicolas Kikuku yabwiye ACTUALITE.CD ko imbunda y’uyu musirikare wishwe […]
The Ben ahatanye na Diamond Platnumz mu bihembo bya AFRIMA 2020

Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ahatanye n’abahanzi bakomeye muri Afurika mu bihembo bya AFRIMA 2020. The Ben ahatananye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Iburasirazuba aho ahanganye n’abahanzi nka: Diamond Platinamz wo muri Tanzania, Harmonize(Tanzania), Eddy Kenzo(Uganda),Khaligraph Jones(Kenya), Gildo Kassa(Ethiopia),Mboso(Tanzania) Ray Vanny(Tanzania),Ali Kiba(Tanzania) na Otile Brown (Kenya). The Ben ni we […]
Byinshi ku nkomoko ya ‘Illuminati’, umuryango w’amayobera

Umuryango mugari w’ubwiru ‘Illuminati’ utambutsa ubutumwa bwawo buyobya binyuze mu bimenyetso. Mu nkuru y’uyu munsi, tugiye gusesengura bimwe mu bimenyetso bivugwa ko bikoreshwa n’abayoboke b’umuryango Illuminati, inkomoko yawo n’uko ukomeje ubutumwa bwawo bivugwa ko bugamije kuyobya urubyiruko. Inkomoko y’umuryango w’ubwiru w’Abamurikiwe ”Illuminati” Tariki ya mbere Gicurasi 1776 umwarimu muri kaminuza yo mu Budage Adam Weishaup […]
Tanzania: Inkongi y’umuriro yibasiye aho abanyeshuri barara yahitanye abana icumi
Inkongi y’umuriro yibasiye inzu iraramo abanyeshuri mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tanzania yahitanye abana 10. Ni inkongi yafashe inzu y’Ishuri Ribanza ryitwa Byamungu English Medium riri mu karere ka Kyerwa, mu ntara ya Kagera, ahagana saa kumi n’igice z’igitondo nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi. Iyi nzu yari irimo abana b’abahungu bafite […]
Abagaragaye bakubitira umujura mu mazi mabi batawe muri yombi
Abantu batandatu bo mu Murenge wa Nyabirasi, mu Karere ka Rutsiro bagaragaye mu mashusho bakubitira mu mazi uwitwa Nshimiyimana Jean bamaze kumufana ibyo yibye, batawe muri yombi. Polisi y’Igihugu ni yo imaze kwemeza aya makuru ibicishije ku rubuga rwa Twitter, nyuma yo gutabazwa n’ukoresha uru rubuga, igira iti: “Twafashe abantu batandatu bagaragaye mu mashusho bakubita […]
Le suspect terroriste, Paul Rusesabagina, a comparu devant le tribunal
Le suspect terroriste Paul Rusesabagina a comparu devant le tribunal de première instance de Kagarama. Il fait face Ă plusieurs chefs d’accusation, dont le terrorisme, l’incendie criminel, l’enlèvement et le meurtre, perpĂ©trĂ©s contre des civils rwandais non armĂ©s et innocents sur le territoire rwandais. Rusesabagina est reprĂ©sentĂ© par David Rugaza, qui a prĂ©cĂ©demment dĂ©clarĂ© qu’il […]
Abunganira Rusesabagina bavuga ko u Rwanda nta bubasha bwo kumuburanisha rufite
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Paul Rusesabagina urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku rubanza aburanamo ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha ashinjwa. Urukiko rwavuze ko Rusesabagina aregwa ibyaha bitandukanye birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba mu nyungu za politiki, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba […]
Goma: Abateguye inama ya Goma batangiye gusubira i Kinshasa
Amatsinda y’abantu bakoraga inshingano zo gutegura inama yagombaga guhuriza Abakuru b’Ibihugu byo muri aka Karere mu mujyi wa Goma, yatangiye gusubira muri Kinshasa nyuma yo kumenya ko yasubitswe. Kuri uyu wa 13 Nzeri 2020, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko inama itakibaye bitewe n’uko abari kuyitabira bari mu […]
APR FC: Nyuma ya Bukuru wapfushije Se, Mangwende na we yapfushije umuvandimwe
Myugariro w’ibumoso wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Imanishimwe Emmanuel, yapfushije umuvandimwe we nyuma y’amasaha make Bukuru Christophe na we ukinira iyo kipe atakaje Se umubyara. APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo, yemeje ko Gasore Sharif wari umuvandimwe wa Mangwende yitabye Imana ku munsi w’Ejo azize impanuka. Nyakwigendera Gasore wari ufite imyaka 22 y’amavuko, yari […]
Bujumbura: Uwahoze ari komanda wa polisi aratabarizwa nyuma yo gutabwa muri yombi mu gicuku
Prime Niyongabo, wahoze ayobora abapolisi badasanzwe bo mu muhanda (PSR) hagati ya 2002 na 2004 yatawe muri yombi n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi (SNR) kuwa Gatandatu mu ma saa munani z’ijoro. Aho afungiye hakaba hataramenyekana nk’uko tubikesha SOS Media Burundi. Uyu wahoze ari umupolisi mukuru akaba kuri ubu ari umuyobozi mu isosiyete y’itumanaho iyoborwa n’Abanyaziimbabwe, […]
Myugariro wa Marseille yatutse Neymar kuri nyina anamwita ‘Inkende’
Umunya-BrĂ©sil Neymar ukinira Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yavuze ko yiswe ‘Inkende’ akanatukwa kuri nyina na myugariro wa Olympique de Marseille, mbere yo kumukubita bikamuviramo kwerekwa ikarita itukura. Mu ijoro ryakeye PSG na Marseille zari zahuriye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abafaransa warangiye Olympique de Marseille itsinze igitego 1-0, nyuma y’imyaka 10 itazi […]
Ifoto ya “Cake” Uganda Airlines yakoresheje ku isabukuru ikomeje gutangaza benshi

Ifoto ya Cake y’urwibutso rw’umwaka umwe Uganda Airlines imaze ikomorewe gukora ingendo zo mu kirere ikomeje gutungura benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ubusanzwe ikigo Uganda Airlines cyari kimaze imyaka igera kuri 20 gikora ariko mu buryo butari ubwa kinyamwuga, gusa mu mwaka w’2019 ni bwo iki kigo cyahawe ibyangombwa mpuzamahanga bicyemerera gukora ingendo ku Isi yose. […]
Impunzi 6 z’Abanya-Sudani y’Epfo ziciwe mu bushyamirane hagati yazo n’Abagande
Kuri iki Cyumweru, Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko abantu 13 batawe muri yombi nyuma y’igitero cyagabwe mu nkambi y’impunzi z’Abanyesudani y’Epfo iherereye mu majyarugu ashyira iburengerazuba bw’igihugu cyiciwemo impunzi 6. Umuvugizi w’igipolisi muri ako karere, Josephine Angucia, yavuze ko ubwo bwicanyi bwabaye mw’ijoro ryo kuwa gatandatu mu nkambi ya Rhino icumbikiye impunzi zirenga 100 000, […]
Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
Tariki ya 5 Nzeri 2020 ni bwo byamenyekanye ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatumije inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere, yagombaga kuba hagati ya tariki ya 9 na 13 Nzeri 2020. Abagombaga kuyitabira ni Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda, Perezida Evariste Ndayishimiye wa Repubulika y’u Burundi, Perezida Yoweri Museveni wa […]
Marseille yatsinze PSG mu mukino watanzwemo amakarita atanu atukura
Ikipe ya Paris Saint-Germain yaraye itsinzwe igitego 1-0 na Olympique de Marseille, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abafaransa wabonetsemo amakarita atanu y’umutuku. Ni umukino wagaragayemo ishyaka ridasanzwe kuva ugitangira, ibyatumye amakarita atangira kwisukiranya mu minota ya mbere yawo. Imiserebeko yo ku rwego rwo hejuru, imitego y’imishibuka, gusatirana ku mpande zombi bahusha ibitego byabazwe […]
Padiri Nahimana yabaye iciro ry’umugani, Maj. Sankara asaba kuburanira hamwe na Rusebagina
Icyumweru gishize cyari icya 37 cy’uyu mwaka, cyatangiye tariki ya 7 Nzeri kirangira tariki ya 13 Nzeri 2020. Cyaranzwe n’amakuru atandukanye ariko twe turaza kwibanda ku ya politiki, umutekano, ubutabera, ububanyi n’amahanga, imikino n’imyidagaduro. Padiri Nahimana Thomas yabaye iciro ry’imigani Nyuma y’aho tariki ya 6 Nzeri 2020 Perezida Kagame anyomoje Padiri Nahimana Thomas wamubikaga, uyu […]