Ikipe ya Paris Saint-Germain yaraye itsinzwe igitego 1-0 na Olympique de Marseille, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abafaransa wabonetsemo amakarita atanu y’umutuku.
Ni umukino wagaragayemo ishyaka ridasanzwe kuva ugitangira, ibyatumye amakarita atangira kwisukiranya mu minota ya mbere yawo.
Imiserebeko yo ku rwego rwo hejuru, imitego y’imishibuka, gusatirana ku mpande zombi bahusha ibitego byabazwe no gushyamirana bya hato na hato biri mu by’ingenzi byaranze uriya mukino wabereye ku kibuga Parc des Princes.
Igitego rukumbi cyatsinzwe na Flaurian Thauvin (ku munota wa 31) ku mupira wari uturutse kuri Coup-Franc yari itewe na Dimitri Payet, ni cyo cyahesheje ikipe ya Marseille amanota atatu muri uriya mukino, mu gihe Paris Saint-Germain yo yatsindwaga umukino wa kabiri muri shampiyona wikurikuranya. Ni ibyaherukaga kuyibaho mu 1984 ubwo yatsindwaga imikino ibiri ifungura shampiyona.
Umukino wageze ku munota wa 75 w’umukino hamaze gutangwa amakarita 12 ku bakinnyi batandukanye.
Bijyanye n’urwego umukino wariho ndetse n’ubushyamirane bwa hato na hato bwari bwakunze kuwuranga, ku munota wa 97 w’umukino abakinnyi b’impande zombi barwanye, hahita hatangwa amakarita ane atukura.
Abiri muri yo yeretswe Layvin Kurzawa na Leandro Paredes ku ruhande rwa PSG, andi abiri yerekwa Jordan Amavi na DarĂo Benedetto ba Marseille.
Nyuma y’iminota ibiri indi karita itukura yeretswe Neymar Jr. wa PSG nyuma yo gushamirana na Alvalo Gonzalez yavuze (Neymar) yamukoreye irondaruhu akamwita ‘Inkende’.


