Rusesabagina yasabiye imbabazi ibikorwa byakozwe na FLN

Sangiza iyi nkuru

Mu rubanza Paul Rusesabagina aburanamo ifunga n’ifungurwa ku byaha ashinjwa, yavuze ko yicujije akanasabira imbabazi ibikorwa inyeshyamba za FLN zakoreye mu majyepfo y’igihugu.

Izo nyeshyamba zagabye ibitero ku Kitabi mu karere ka Nyamagabe na Nyabimata muri Nyaruguru hagati ya 2018 na 2019, bihitana abantu icyenda, hatirengagijwe ababikomerekeyemo n’abangiririjwe imitungo kubera byo.

Ubwo urubanza ku ifunga n’ifungirwa rya Rusesabagina rwqbaga, ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari inyandiko zo kwa muganga zigaragaza ko abantu icyenda bishwe n’ibitero by’iterabwoba bya FLN mu Mirenge ya Nyabimata na Cyitabi, kandi bose ngo bitabye Imana bazize ingaruka z’ibitero bagabweho.

Rusesabagina abajijwe ku bikorwa bya ziriya nyeshyamba, yavuze ko Ku bikorwa byakorewe i Nyaruguru, yavuze ko ubwo yari mu bugenzacyaha yabwiye inzego z’iperereza ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage, “njye ubwanjye narabyicuje kandi mbisabira imbabazi imiryango y’abo byagizeho ingaruka ndetse n’igihugu”.

Yavuze ko mu butumwa bari bahaye Inyeshyamba za FLN hatarimo ubw’uko zigomba kwica abantu.

Rusesabagina kandi yemeye ko hari €20,000 yahaye inyeshyamba za FLN, ndetse n’andi yagiye yoherereza abantu hatandukanye bari bahuriye mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubwo yabazwaga niba yemera ibyaha akekwaho, yavuze ko ibyaha akekwaho yabiganiriyeho n’inzego zibishinzwe mu Bugenzacyaha, mu rwego rw’iperereza ndetse ko yatanze igisubizo kuri buri kibazo.

Yavuze ko yifuza kuzabigarukaho mu gihe iburanisha ryaba ritangiye mu mizi.

Ati “Ibibazo nasubije ntabwo ari byinshi, kimwe kivuga ngo nafashije FLN, naravuze ngo yego nafashije FLN nahaye ibihumbi 20 by’ama-euro”.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Rusesabagina afungwa by’agateganyo, ngo kuko aramutse arekuwe ashobora gutoroka cyangwa agashyira igitutu ku batangabuhamya bijyanye n’uburemere bw’ibyaha aregwa.

Abunganira Rusesabagina bavuze ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko arwaye ndetse byaba na ngombwa agategekwa kutagira ahantu arenga dore ko n’ibyangombwa bye byafatiriwe.

Me Nyambo Emelyne uri mu bamwunganira, yavuze ko mu buhamya bwatanzwe n’abantu bakomerekejwe n’ibitero bya FLN ndetse n’amafoto y’ibinyabiziga byatwitswe, nubwo Rusesabagina abyicuza, urukiko rukwiriye gusuzuma rukareba niba hari aho gutwikwa kwabyo bihuriye na FLN.

Yavuze ko kuba hari ibikorwa bitari byiza FLN yakoze, bitabazwa Rusesabagina kuko uyu mutwe utakibarizwa muri MRDC ahubwo ko bikwiye kubazwa abari muri uyu mutwe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rusesabagina yasabiye imbabazi ibikorwa byakozwe na FLN
    Rusesabagina nkuko abashinjacyaha babisaba nagume aburane afunzwe,aramutse afunguwe by’agateganyo ashobora gufashwa gutoroka kuko ashyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange,byanamushakira impapuro mpimbano akazigenderaho,kuvuga ko izo yagenderagaho zafashwe ntacyo bivuze.Ategereze naba umwere azarekurwa,nahamwa n’ibyaha ashinjwa azahanwe,ubutabera mu Rwanda rwacu ni ntamakemwa cyane cyane kubagizi ba nabi n’abagambanyi b’Urwanda nkawe haba ubushishoji budasanzwe

  2. Rusesabagina yasabiye imbabazi ibikorwa byakozwe na FLN
    Rusesabagina nkuko abashinjacyaha babisaba nagume aburane afunzwe,aramutse afunguwe by’agateganyo ashobora gufashwa gutoroka kuko ashyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange,byanamushakira impapuro mpimbano akazigenderaho,kuvuga ko izo yagenderagaho zafashwe ntacyo bivuze.Ategereze naba umwere azarekurwa,nahamwa n’ibyaha ashinjwa azahanwe,ubutabera mu Rwanda rwacu ni ntamakemwa cyane cyane kubagizi ba nabi n’abagambanyi b’Urwanda nkawe haba ubushishoji budasanzwe

  3. Rusesabagina yasabiye imbabazi ibikorwa byakozwe na FLN
    Rusesabagina nkuko abashinjacyaha babisaba nagume aburane afunzwe,aramutse afunguwe by’agateganyo ashobora gufashwa gutoroka kuko ashyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange,byanamushakira impapuro mpimbano akazigenderaho,kuvuga ko izo yagenderagaho zafashwe ntacyo bivuze.Ategereze naba umwere azarekurwa,nahamwa n’ibyaha ashinjwa azahanwe,ubutabera mu Rwanda rwacu ni ntamakemwa cyane cyane kubagizi ba nabi n’abagambanyi b’Urwanda nkawe haba ubushishoji budasanzwe

  4. Rusesabagina yasabiye imbabazi ibikorwa byakozwe na FLN
    Rusesabagina nkuko abashinjacyaha babisaba nagume aburane afunzwe,aramutse afunguwe by’agateganyo ashobora gufashwa gutoroka kuko ashyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange,byanamushakira impapuro mpimbano akazigenderaho,kuvuga ko izo yagenderagaho zafashwe ntacyo bivuze.Ategereze naba umwere azarekurwa,nahamwa n’ibyaha ashinjwa azahanwe,ubutabera mu Rwanda rwacu ni ntamakemwa cyane cyane kubagizi ba nabi n’abagambanyi b’Urwanda nkawe haba ubushishoji budasanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *