Guhera uyu munsi tariki ya 14 Nzeri 2020, abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta 56 bivugwamo imicungire mibi y’umutungo wa Leta batangiye kwitaba Komisiyo y’imikoreshereze y’Imari ya Leta (PAC).
Imikoreshereze y’Imari n’umutungo wa Leta aba bayobozi barimo kubazwa ni iyagaragajwe na raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka w’ingengo ya 2018/2019.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko Komisiyo isesenguye raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019, raporo zihariye zakozwe mu bigo, inzego n’imishinga bya Leta, bikaza kuyigaragariza ko muri izi raporo hari zimwe mu nzego zirimo ibibazo byinshi kandi bikomeye by’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu.
Ibi Komisiyo isanga bikwiye gucukumburwa mu buryo bwimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri zibitera, bityo bishakirwe ibisubizo birambye, n’ababigizemo uruhare babiryozwe, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco wo gucunga neza ibya rubanda, gukorera mu mucyo, no kubazwa ibyo umuntu akora (accountability).
Perezida wa PAC, Hon. Muhakwa Valens, avuga ko abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta batumijwe muri iki gikorwa, batumiwe hashingiwe ku kuba inzego bayobora zaragaragayeho imicungire itakwihanganirwa, haba mu kubahiriza amategeko agenga imicungire y’umutungo w’Igihugu, no mu kuzuza ibitabo by’ibaruramari.
Yagize ati: “Tureba niba icyo umutungo wari ugenewe gukora cyarakozwe; ese umuturage yabonye ibyo agombwa? Twanarebye kandi igipimo inzego zubahirizaho inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, tunareba niba urwego rugaragaza impinduka mu micungire n’imikoreshereze y’umutungo ruba rwahawe”.
Umuyobozi wa PAC, Hon. Muhakwa Valens yavuze ko kuba iki gikorwa kirimo gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bitazigera bikibuza kugenda neza. Yongeyeho ko itangazamakuru rizahabwa umwanya muri iki gikorwa, kugira ngo rigeze ku Banyarwanda imigendekere yacyo.
Buri mwaka Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) ishyikirizwa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, kugira ngo iyisesengure itegurire Inteko rusange imyanzuro ishyikirizwa inzego bireba, ibyo bigomba kuba byakozwe mu gihe kitarenze amezi atandatu guhera igihe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aba yashyikiririje Inteko Ishinga Amategeko raporo.


