Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 5 Nzeri 2020 ni bwo byamenyekanye ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatumije inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere, yagombaga kuba hagati ya tariki ya 9 na 13 Nzeri 2020.

Abagombaga kuyitabira ni Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda, Perezida Evariste Ndayishimiye wa Repubulika y’u Burundi, Perezida Yoweri Museveni wa Repubulika ya Uganda, Perezida João Lourenço wa Repubulika ya Angola, na Tshisekedi wayitumije.

Nk’uko byamenyekanye, aba Bakuru b’Ibihugu bari kuganira ku bukungu, ubucucuzi, ubuzima, ariko by’umwihariko bakibanda ku mutekano w’ibihugu bayoboye.

Ku munsi inama yari kuberaho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Tumba Nzeza yatangarije Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko iyi nama itakibaye, yasubitswe bitewe n’uko aba bakuru b’ibihugu bari kwitegura iy’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe tariki ya 15 Nzeri, ikazaba hifashishijwe ikoranabuhanga mpuzashusho (video-conference).

Byinshi kuri iyi nama yasubitswe ku munsi yari kuberaho:

Ni inama yari igiye kuba, umutekano wa Goma ukemangwa

Ntabwo umutekano wa Goma by’umwihariko uwa Tshisekedi wari wizewe bitewe n’impamvu ebyiri cyangwa izirenga. Urugero rwa hafi ni urwo mu Kwakira 2019, ubwo Perezida Tshisekedi yagiriraga uruzinduko mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ku munsi yagombaga gusubira i Kinshasa, byabaye ngombwa ko indege ya Antonov 22 itwara ibikoresho bye, ihagurukiye mu mujyi wa Goma.

Iyi ndege yari irimo abantu umunani yaje kuburirwa irengero tariki ya 10 Ukwakira 2019, hashize iminota 59 ihagurutse. Nyuma yaje kuboneka yahanutse mu Ntara ya Maniema, bamwe bemeza ko yaba yarashwe misile.

Mu mujyi wa Goma kandi hashoboraga kuba imyigaragambyo y’urubyiruko rwayobotse ishyaka rya UNC ryashinzwe na Vital Kamerhe wari Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, nyuma akaza gufungwa azira kunyereza akayabo k’amafaranga yateganyirijwe ibikorwa by’iterambere.

Mu ibaruwa uru rubyiruko rwashyize ahagaragara tariki ya 11 Nzeri 2020, rwagize ruti: “Perezida, guma mu rugo i Kinshasa cyangwa se utuzanire umuhungu wacu, umuvandimwe wacu akaba n’umubyeyi wacu, Vital Kamerhe. Mu gihe uyu muyobozi wacu yaba akiri muri gereza, ntabwo Goma izakwakira.”

Ni inama yagombaga guhuriramo ibihugu bitatu bitumvikana

Hari umwuka mubi umaze igihe mu mubano w’u Rwanda na Uganda ndetse n’u Rwanda n’u Burundi, ahanini ushingiye ku mutekano w’ibihugu byose n’abaturage babyo.

Nk’u Rwanda na Uganda, byari bimaze igihe bihuzwa na Angola kimwe na RDC (kuva muri Nyakanga 2019 kugeza ubu) ndetse hari intambwe zatewe mu gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi gusa abasesengura uko ibihugu bibanye, bemeza ko hakiri inzira ndende kugira ngo bizongere byumvikane.

Hashingirwa ku byemezo nk’icyo Museveni aherutse gufata, abuza Abagande kongera gusubira mu Rwanda, ati: “Bizabarebe”. Iki cyemezo gisa n’icyasubizaga icyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda yari imaze igihe ibujije abaturage bayo kujya muri Uganda, bitewe n’uko umutekano wabo utaba wizewe.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi na wo ntiwifashe neza kuva mu 2015 nabwo bishingiye ku bibazo by’umutekano muke biterwa n’abitwaje intwaro, buri gihugu kigashinja ikindi kuba intandaro yawo. Guverinoma zombi zagaragaje ko zifite ubushake bwo kuzahura umubano, gusa bisa n’aho intambwe zo gukemura ibibazo bihari zihenda biguru ntege.

U Burundi bwabanje gukuramo akarenge

Tariki ya 12 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yatangaje ko Perezida Evariste Ndatishimiye atitabira iyi nama bitewe n’uko hari izindi gahunda zateguwe iwabo yagombaga kwitabira. Mu itangazo iyi Minisiteri yatanze, yavuze ko Guverinoma y’u Burundi ishyigikiye ibiganiro hagati yayo n’iya RDC, biganisha ku mubano byombi bifitanye.

Ku munsi inama yagombaga kuberaho, Bwiza.com twagerageje gushakisha icyo Perezida Ndayishimiye yakoraga mu Burundi, dusanga yarifatanyije n’abakirisitu basengera muri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Yohana Batisita muri Bujumbura, mu gikorwa cy’amasengesho.

Uganda yakuyemo akarenge bucece

Uganda ntabwo yigeze itangaza ko itazaboneka muri iyi nama mbere y’uko iba nk’uko Guverinoma y’u Burundi byagenze, gusa icyagaragaye ni uko itari kwitabira bitewe n’uko kuri uwo munsi Perezida Museveni yari afite indi gahunda.

Yoweri Museveni kuri uyu wa 13 Nzeri 2020 yagaragaye ku kibuga cy’indege cya Chato, aho yari afite uruzinduko rw’umunsi umwe muri Tanzania. We na Perezida John Pombe Magufuli baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi, n’ubufatanye mu by’ubukungu, basinya n’amasezerano yo kubaka ihombo ry’amavuta riva mu gace ka Hoima muri Uganda rigera muri Tanga ya Tanzania rifite uburebure bw’ibilometero 1445.

Hagombaga gukurikiraho iki?

Nyuma y’aho u Burundi na Uganda byari bikuyemo akarenge, hari hasigaye u Rwanda, Angola na RDC. Hakwibazwa niba byo byagombaga gusigara byiga ku kibazo cy’umutekano uri mu Karere, ikibazo cyarebaga ibihugu byakuyemo akarenge. Ibi bisa n’ibitari gushoboka mu gihe ingingo nyamukuru ari umutekano kandi bigaragara ko ari ikibazo kireba cyane Uganda, u Rwanda n’u Burundi bifitanye amakimbirane.

Ikibazo cy’umutekano muke kiri muri RDC, mu ntara za Kivu zombi na Ituri cyo ni ingingo yihariye, yagombaga kwigwaho wenda ari uko habanje guhuza ibihugu byateranye bisanzwe bifitanye amakimbirane.

Inama yiga kuri iki kibazo yigeze no guhuza abasirikare bakuru b’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania na RDC) mu Kwakira 2019 ariko birangira nta gihuriweho bemeranyijeho.

Impamvu yari yateranyirije hamwe abo basirikare, ni ukwiga uburyo ibihugu byose byo mu karere byahuza ingabo, zikifatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka irenga 25 iteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, gusa nka Uganda ntabwo yemeye kuzohereza, bituma ingabo za RDC (FARDC) zirwariza ku bufatanye n’ingabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro, MONUSCO.

RDC ishobora kuba yavuze ibidashoboka

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Tumba Nzeza kuri uyu wa 13 Nzeri 2020 yatangaje ko itariki nshya iyi nama izaberaho izatangazwa nyuma y’iya UN, kandi ko bazakora ibishoboka byose, buri gihugu cyatumiwe kikitabira. Gusa ibi hari ababibona nk’ibidashoboka mu gihe ibihugu byatumiwe bifitanye ibibazo birenze kimwe, byakabanje gukemurwa intambwe ku ntambwe mbere na mbere.

Hari abasesengura bakabona ko kuba iyi nama itabaye, atari uko koko aba Bakuru b’Ibihugu bahugiye mu gutegura iya UN, ahubwo hashobora kuba harabayemo ubwumvikane buke bushingiye ku mubano w’ibihugu byatumiwe.

Hanyuma y’ibyo ngo icyashoboka kugira ngo inama nk’iyi ibe kandi igere ku cyatumye itumizwa, ni ukubanza guhuza ibihugu bibiri bibiri bifitanye amakimbirane, byamara kuyacoca Perezida Tshisekedi akabona kubitumira, bigahurira hamwe byumvikana bisesuye.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
    Wakibaza uti itariki inama yari kuberaho kumbe president wa Tanzania yari yatumiye mugenzi we Museveni ikindi nuko Tanzania yanatumiye u Burundi kuriyi tariki Aho harintumva zuburundi zagiye Tanzania kuriyi tariki.

    1. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
      Kongo nibanze ikemure ibibazo byayo ibone kujya gukemura ibyahandi

    2. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
      Kongo nibanze ikemure ibibazo byayo ibone kujya gukemura ibyahandi

  2. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
    Wakibaza uti itariki inama yari kuberaho kumbe president wa Tanzania yari yatumiye mugenzi we Museveni ikindi nuko Tanzania yanatumiye u Burundi kuriyi tariki Aho harintumva zuburundi zagiye Tanzania kuriyi tariki.

  3. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
    bwabundi kuba uburundi bwaranze kuyitabira bwabimenye kare
    nonese ko UGanda na Tanzaniya byasinyaga ibyabo na Ndayishimiye
    yibereye mumasengesho ahimbaza Rurema…ahubwo abarundi mubaveho
    amakuru barayafite ahagije.Congo nishake undi munsi nange nzabavumba i Goma.

  4. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
    bwabundi kuba uburundi bwaranze kuyitabira bwabimenye kare
    nonese ko UGanda na Tanzaniya byasinyaga ibyabo na Ndayishimiye
    yibereye mumasengesho ahimbaza Rurema…ahubwo abarundi mubaveho
    amakuru barayafite ahagije.Congo nishake undi munsi nange nzabavumba i Goma.

  5. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
    East Africa nishyire hamwe babone kurwanira kujya i New York muya UN

  6. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
    East Africa nishyire hamwe babone kurwanira kujya i New York muya UN

  7. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
    Nshimye Evariste ufata umwanya akisengera Imana kuko abona ntakiza kizayivamo congo nifate umwanya wamasengesho nayo ibanze Iyi nama iyishyire imbere y’Imana naho ibindi bizaze nyuma Abarundi na Tz barabataye cyane Bazi ko Imana ishobora byose .

  8. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
    Nshimye Evariste ufata umwanya akisengera Imana kuko abona ntakiza kizayivamo congo nifate umwanya wamasengesho nayo ibanze Iyi nama iyishyire imbere y’Imana naho ibindi bizaze nyuma Abarundi na Tz barabataye cyane Bazi ko Imana ishobora byose .

  9. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
    Nshimye Evariste ufata umwanya akisengera Imana kuko abona ntakiza kizayivamo congo nifate umwanya wamasengesho nayo ibanze Iyi nama iyishyire imbere y’Imana naho ibindi bizaze nyuma Abarundi na Tz barabataye cyane Bazi ko Imana ishobora byose .

  10. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
    Nshimye Evariste ufata umwanya akisengera Imana kuko abona ntakiza kizayivamo congo nifate umwanya wamasengesho nayo ibanze Iyi nama iyishyire imbere y’Imana naho ibindi bizaze nyuma Abarundi na Tz barabataye cyane Bazi ko Imana ishobora byose .

  11. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
    Nshimye Evariste ufata umwanya akisengera Imana kuko abona ntakiza kizayivamo congo nifate umwanya wamasengesho nayo ibanze Iyi nama iyishyire imbere y’Imana naho ibindi bizaze nyuma Abarundi na Tz barabataye cyane Bazi ko Imana ishobora byose .

  12. Byinshi ushobora kuba utazi ku nama y’i Goma yasubitswe ku munsi yari kuberaho
    Nshimye Evariste ufata umwanya akisengera Imana kuko abona ntakiza kizayivamo congo nifate umwanya wamasengesho nayo ibanze Iyi nama iyishyire imbere y’Imana naho ibindi bizaze nyuma Abarundi na Tz barabataye cyane Bazi ko Imana ishobora byose .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *