Amatsinda y’abantu bakoraga inshingano zo gutegura inama yagombaga guhuriza Abakuru b’Ibihugu byo muri aka Karere mu mujyi wa Goma, yatangiye gusubira muri Kinshasa nyuma yo kumenya ko yasubitswe.
Kuri uyu wa 13 Nzeri 2020, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko inama itakibaye bitewe n’uko abari kuyitabira bari mu myiteguro y’iy’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 15 Nzeri
Yasubitswe mu gihe umujyi wa Goma wari umaze iminsi utegurirwa iyi nama, abaturage bategekwa kuwusukura mu buryo bwo kwakira aba Bakuru b’Ibihugu.
Muri iyi myiteguro kandi nk’uko Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Goma iherereyemo, Carly Nzanzu Kazivita yari yatangaje ko hari intumwa zaturutse muri ibi bihugu zageze muri RDC, zitegura urugendo rw’aba Bakuru b’Ibihugu.
Hari andi matsinda yoherejwe aturutse i Kinshasa kugira ngo ategure urugendo rwa Perezida Félix Tshisekedi wari watumije iyi nama, ndetse n’aho inama yagombaga kubera. Aya ni yo yatangiye gutaha guhera kuri uyu wa 13 Nzeri.
Inama yari guhuza Perezida Kagame, Museveni wa Uganda, João Lourenço wa Angola, Tshisekedi, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we tariki ya 12 Nzeri byari byamenyekanye ko atitabira.


