Abagaragaye bakubitira umujura mu mazi mabi batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Abantu batandatu bo mu Murenge wa Nyabirasi, mu Karere ka Rutsiro bagaragaye mu mashusho bakubitira mu mazi uwitwa Nshimiyimana Jean bamaze kumufana ibyo yibye, batawe muri yombi.

Polisi y’Igihugu ni yo imaze kwemeza aya makuru ibicishije ku rubuga rwa Twitter, nyuma yo gutabazwa n’ukoresha uru rubuga, igira iti: “Twafashe abantu batandatu bagaragaye mu mashusho bakubita Nshimiyimana Jean nyuma yo kumufata amaze kwiba ibintu bitandukanye mu murenge wa Nyabirasi, mu karere ka Rutsiro.”

Muri iyi videwo, Nshimiyimana yumvikana abazwa aho yakuye ingufuri bamukubita inkoni. Aho aryamye mu mazi bigaragara ko ari mu kobo gakoteye na sima amazi yaturutse mu ivomo atemberamo, arasubiza abamukubita ati: “None se yo munyishe?” Yongeraho ati: “Ayi ngo ndapfa weee! Mbega ngo ndapfa nabi weee!”

Aba baturage bagaragaye mu mashusho bihanira nyuma y’abandi bo mu Murenge wa Rugerero w’Akarere ka Rubavu muri Werurwe 2020 bagaragaye bakubita uwitwa Niyonzima Salomon nyuma yo kumufata yibye igitoki. Inkoni Niyonzima yakubiswe, zamuviriyemo urupfu tariki ya 29 Werurwe.

Polisi y’u Rwanda irasaba Abanyarwanda kutihanira kuko bitemewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *