Inkongi y’umuriro yibasiye inzu iraramo abanyeshuri mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tanzania yahitanye abana 10.
Ni inkongi yafashe inzu y’Ishuri Ribanza ryitwa Byamungu English Medium riri mu karere ka Kyerwa, mu ntara ya Kagera, ahagana saa kumi n’igice z’igitondo nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Iyi nzu yari irimo abana b’abahungu bafite imyaka hagati y’itandatu n’icumi. Icumi muri bo byemejwe ko bahiye bagapfa, naho barindwi bagashya bikabije bagatabarwa bagihumeka.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko impamvu yateye iyi nkongi ntiramenyekana, mu gihe polisi ivuga ko yatangije iperereza.
Ukuriye polisi mu Karere ka Kyerwa, Rashid Mwaimu, yabwiye BBC ko imibiri y’aba bana yahiye ku buryo kugira ngo babamenye hazifashishwa ibipimo bya DNA.
Inkongi z’imiriro mu mashuri zikunze kuba muri ako gace aho abategetsi basabwa gukaza ingamba zo kwirinda.
Abandi banyeshuri batatu bishwe n’inkongi y’umuriro muri Nyakanga yafashe inzu bararamo ku Ishuri Ryisumbuye Ilala rya kisilamu riri i Dar es Salaam.


