Bujumbura: Col. (Rtd) Pontien Baritonda nawe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubutasi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’uwahoze ari umupolisi mukuru mu gihugu cy’u Burundi witwa Prime Niyongabo, kuri ubu muri iki gihugu haravugwa n’itabwa muri yombi rya Colonel (Rtd) Pontien Baritonda, watawe muri yombi ku Cyumweru mu Karere ka Kinanira 2, muri zone ya Musaga muri Komine ya Muha (mu majyepfo ya Bujumbura). Bavuga ko afungiye muri gereza y’Urwego rw’Ubutasi (SNR).

Abatangabuhamya bavuga ko uyu wahoze ari umusirikare mukuru mu gisirikare cy’u Burundi yatawe muri yombi mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Amakuru agera kuri SOS Médias Burundi avuga ko, abashinzwe iperereza bageze iwe mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo.

Bamufashe nta mpapuro zo kumuta muri yombi bafite bafite ndetse ntibasobanuriye umuryango impamvu bamufashe nk’uko byagendekeye mugenzi we, Prime Niyongabo.

Gusa, umwe mu nshuti ze yabwiye uru rubuga dukesha iyi nkuru ko afungiye ku biro bikuru bya SNR I Bujumbura.

Yaba Prime Niyongabo, wari umuyobozi wa polisi idasanzwe yo mu muhanda kugeza mu 2004, na Col Baritonda, bombi bavuka muri Komini Songa, mu Ntara ya Bururi, mu majyepfo y’u Burundi.

Col. Baritonda akaba azwi cyane muri Polisi y’Igihugu cy’u Burundi kubera ko ari mu bagize uruhare mu kuyivugurura igihe kinjizwagamo n’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro nyuma yo gushyira umukono ku Masezerano y’Amahoro ya Arusha.

Yaba igipolisi n’ubutasi by’u Burundi nta na kimwe kiragira ibyo gitangaza kuri iri tabwa muri yombi ry’aba bagabo, kimwe n’iry’abarwanashyaka 27 ba CNL batawe muri yombi ku wa Gatandatu ushize mu gace ka Kanyosha (mu majyepfo ya Bujumbura).

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Bujumbura: Col. (Rtd) Pontien Baritonda nawe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubutasi
    mubareke babafunge bafite icyo bapfa

    1. Bujumbura: Col. (Rtd) Pontien Baritonda nawe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubutasi
      UMUHUTU UTAVANGIYE ARABAMESA DA!!!!!!

    2. Bujumbura: Col. (Rtd) Pontien Baritonda nawe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubutasi
      UMUHUTU UTAVANGIYE ARABAMESA DA!!!!!!

  2. Bujumbura: Col. (Rtd) Pontien Baritonda nawe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubutasi
    mubareke babafunge bafite icyo bapfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *