Igipolisi cya Uganda gishinzwe kurinda Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mber cyataye muri yombi umusore w’imyaka 22 wari witwaje umutwe w’umwana w’umukobwa w’imyaka 3 waciwe nyuma yo kwicwa, yari ashyiriye Perezidante w’inteko nk’impano.
Ukekwa urimo guhatwa ibibazo n’Ubuyobozi bushinzwe ubugenzacyaha (CID) muri Kiburi ni uwitwa Joseph Nuwashaba ukomoka Kizinda, mu Karere ka Bushenyi, ariko akaba atuye ahitwa Kyabakuza, mu Mujyi wa Masaka, aho akorera nka nyakabyizi mu rugo rw’uwitwa Charles Ssenyonga.
Umutwe yari afite mbere yo gutabwa muri yombi basanze ari uw’umwana w’umukobwa w’imyaka 3 witwa Faith Kyamagero, wa sebuja Ssenyonga.
Igipolisi kivuga ko Nuwashaba yavuye mu rugo ari kumwe n’uyu mwana akagenda akamuca umutwe mbere yo kujugunya umurambo ahantu hatunganyirizwa amazi mu Mujyi wa Masaka.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga ko uyu musore yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita.
Uyu muhungu wari washyizemo impuzankano y’abanyeshuri yari yazingiye umutwe w’umwana mu gasanduku yagatatse nk’impano yageneye Rebecca Kadaga, Perezidante w’inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Abashinzwe umutekano bamufashe ubwo yageragezaga kwinjira mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko. Impamvu yaba yateye uyu musore kwica uyu mwana no gutegurira impano nk’iyi Rebecca Kadaga ntiyatangajwe.


