Amerika yiteguye kwihorera inshuro 1000, mu gihe Iran yaba iyishotoye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump kuri uyu wa 15 Nzeri 2020 yatangaje ko igihugu cye cyakwihorero inshuro 1000 mu gihe Iran yaba iyishotoye, ikayigabaho igitero.

Mu butumwa uyu Mukuru w’Igihugu yatambukije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko yumvise ibitangazamakuru bivuga ko Iran ifite umugambi wo kwica cyangwa kugaba ikindi gitero ku gihugu cye, mu rwego rwo guhorera urupfu rwa Gen. Qasem Soleimani afata “nk’umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba”.

Perezida Trump ashimangira ko Gen. Soleimani yishwe yarateguraga ibitero no kwica ingabo z’Amerika ndetse ko yishe n’abantu benshi mu myaka myinshi.

Ngo Iran niramuka igabye icyo gitero, izahura n’akaga gakomeye. Ati: “Igitero uko cyaba Iran yagaba kuri USA uko cyaba kimeze kose, nayo izahura n’icyikubye inshuro 1000 mu mbaraga.”

Umwuka mubi watutumbye hagati ya USA na Iran

Tariki ya 3 Mutarama 2020 ni bwo indege y’ingabo z’Amerika yarasiye i Baghdad muri Iraq imodoka Gen. Soleimani wari umuyobozi mukuru w’ingabo za Iran, ahasiga ubuzima.

Ubwo uyu musirikare yari amaze gupfa, Donald Trump yavuze ko yari icyago kuri Amerika n’Abanyamerika, akaba n’imbogamizi ku nyungu z’igihugu cyabo.

Ku rundi ruhande, Abanya-Iran n’abategetsi babo bararakaye cyane, barahirira kwihorera. Ingabo zabo zahise zigaba ibitero ku birindiro bibiri by’ingabo za Amerika biri muri Iraq, ndetse zikora amakosa zihanura indege ya Ukraine yari itwaye abagenzi 176, iyibeshyeyo. Abo bose bahasize ubuzima.

Iran yakomeje kugaragaza ko itazarekera aho gukomeza guhora urupfu rw’umusirikare wabo, byiyongera ku mwuka mubi wari usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi, bihora bishotoranira mu bunigo bwa Hormus hagati y’ikigobe cya Perise na Oman.

Ambasaderi wa USA muri Afurika y’Epfo yaba yari agambiriwe

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga ko Iran ishaka kwica Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Afurika y’Epfo, Lana Marks, nk’ubundi buryo bwo guhora urupfu rwa Gen. Soleimani.

Ubusesenguzi bwakozwe buvuga ko Iran yishe Lana Marks byaba ari ukwihorera kwa nyako kuri Amerika, by’umwihariko Donald Trump kuko ngo uyu mudipolomate n’uyu Mukuru w’Igihugu basanzwe ari inshuti magara.

Gusa aya makuru y’uyu mugambi yanyomojwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Saeed Khatibzadeh, avuga ko ari ibinyoma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *