Imbunda ya Kalashnikov AK-47 ni intwaro yabaye mu makimbirane yose yo muri Afurika kuva 1950. ubwamamare bya AK-47 bwerekanwe muri filime ya Nicholas Cage yiswe ‘Lord of War’, mu gihe igihugu cya Mozambique cyanagiye kure kikayigira imwe mu birango bigize ibendera ryacyo.
Ni imbunda yahiswemo n’inyeshyamba, abakora iterabwoba, abacuruzi b’ibiyobyabwenge ndetse n’abandi. Iyi mbunda idasanzwe yabonye kuzamuka no kugwa kw’ingoma, amatware, abanyagitugu n’ibihugu muri Afurika, kuva mu majyaruguru kugera mu majyepfo.

Mu by’ukuri muri Afurika umuntu wese yarayumvise kandi ifatwa nk’ikimenyetso cyo kwirwanaho, gukandamiza cyangwa kwibohora bitewe n’uyifashe mu biganza. AK-47 yabonye intambara kuva mu mijyi kugera mu mashyamba ya Afurika yo hagati, mu butayu bwo mu majyaruguru ya Afurika kugera mu mukenke wo muri Afurika y’amajyepfo.
Uwahoze ari perezida wa Misiri, Anwar Sadat, yicishijwe AK-47 yari ifashwe n’indwanyi ya jihadi, perezida wa Uganda, Idi Amin, yigize perezida ku ngufu nyuma yo guha ingabo ze AK-47.
Amahanga yarwanye n’andi buri ruhande rukoresha Kalashnikov. Ingabo nyinshi zo muri Afrika zidafite amikoro AK-47 niyo mahitamo meza.

Ushobora kwibaza rero igituma iyi mbunda yararushijeho kwamamara muri Afurika kurusha izindi mbunda nto.
Urubuga africanmilitaryblog rukunze kwandika inkuru ku gisirikare cyo muri Afurika rwavuganye na bamwe mu bakoresha iyi mbunda baruhishurira ibanga ryayo.
Sgt. M. Ibrahim ubarizwa muri Batayo ya 77 y’ingabo zirwanira ku butaka, muri Division ya 2 y’Igisirikare cya Uganda (UPDF) yagize ati:
“AK-47 iroroshye cyane gukoresha kandi ishobora kwihanganira gufatwa nabi. Ibihe mu gihe cyo kurwana cyangwa imyitozo biba bigoye ariko AK-47 ishobora kubyihanganira. Nanone, yakozwe kugirango yizerwe kandi yoroshye kuyisana. Abasirikare bamwe ntabwo bafite disipuline bityo ntibabungabunga imbunda zabo ariko AK irakomeye cyane kandi ni byiza ahantu hari umwanda. Uburyo ikora biroroshye ku buryo idapfa gukwama. Za AK-47 zimwe zishobora kugira ubuzima zikora burenze imyaka 40 iyo zifashwe neza”.
Cpl. Iheanachi C. Emmanuel wo mu mutwe wa Mobile Police Force (MOPOL) mu Gipolisi cya Nigeria nawe yagize ati: “Kuva nahabwa imbunda ya AK-47 ntabwo nagize ikibazo cyo gukoresha imbunda. Njye hamwe na ‘unit’ yanjye tumaze imyaka 6 dukoresha izacu nyamara ziracyizewe kandi zirakora neza”.

Imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 yakozwe n’Umurusiya Mikhail Kalashnikov mu 1946, ubwoko bwa mbere bwatangiye kugeragezwa mu 1947 maze mu 1948 batangira kuzikora ku bwinshi. Hano ku isi hari imbunda zigera kuri miliyoni 75 za AK-47 ndetse n’ubundi bwoko bwa Kalashnikov bugera kuri miliyoni 200 ku isi, aho buri muntu mu bantu 35 aba ayifite nkuko byatangajwe na Michael Hodges wanditse “AK47: The Story of the People’s Gun”.Ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “Ak 47: Inkuru y’Imbunda y’Abaturage”.

Bivugwa ko ku Isi hari imbunda nyinshi za Kalashnikov cyangwa ubwoko butandukanye bwazo kurusha izindi mbunda zose zo kugaba ibitero zihari uziteranyije. Ibihugu bisaga 50 ku isi byikorera izi imbunda haba mu nzira zemewe n’amategeko cyangwa mu zindi, birimo nk’u Bushinwa buza imbere bukora ubwoko bwa AK-56.
Ikigereranyo mpuzamahanga cy’igiciro cy’mbunda ya Kalashnikov ni amadorari 500 nubwo, muri Afurika, hari aho iba ihendutse cyane cyane mu turere turimo amakimbirane kubera ko ziba ari nyinshi.

Mu 2005, umwanditsi w’igitabo ‘illicit’ Moises Naim, yatangaje ko mu mudugudu umwe wo muri Kenya, AK-47 yaguraga inka 15 mu 1986. Nyuma y’imyaka 19 ngo igiciro cyaraguye cyane kigera ku nka enye gusa.

Twababwira ko mu imurika ry’intwaro ryo muri uyu mwaka wa 2020 (ARMY 2020 EXPO) rueherutse kubera i Moscow, mu Burusiya, uruganda rwa Kalashnikov rwamuritse ubwoko bushya bwitwa AK-19.


