Urubanza ruregwamo abantu 32 bakekwaho iterabwoba bafitanye isano n’ishyaka RNC n’indi mitwe yitwara gisirikare, rwasubukuwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 15 Nzeri, mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, mu Karere ka Kicukiro.
Abakekwaho icyaha bose usibye umwe, bari bari mu cyumba cy’urukiko, cyari cyimukiye by’agateganyo mu cyumba cy’abikorera ku giti cyabo kiri hafi y’urukiko kugira ngo haboneke intera mu rwego rwo kwirinda Covid-19 kubera umubare munini w’abakekwaho icyaha.
Abenshi mu bakekwa barwaniraga umutwe witwaje intwaro udasanzwe wiyita P.5, uhuriyemo imitwe itandukanye irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda harimo na RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa.
Umuntu utabashije kugaragara mu rukiko mu bakekwa kuri uyu wa Kabiri ni Private Jean Bosco Ruhinda utaratabwa muri yombi nk’uko tubikesha The New Times.
Benshi mu bagize iri tsinda, abagera kuri 25, bafatiwe ku rugamba umwaka ushize mu gitero cyagabwe n’ingabo za RD Congo, nyuma baza gushyikirizwa ubuyobozi bw’u Rwanda.
Abandi bakekwa, barimo abasirikare mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF), bafatiwe mu Rwanda nyuma y’iperereza ryakozwe ryabahuje n’imitwe yitwara gisirikare.
Mu iburanisha ryatwaye umunsi wose, urukiko rwumvise abantu 11 bakekwaho icyaha, benshi muri bo bavuga ko bashutswe bakajyanwa mu nyeshyamba na Maj (Rtd) Habib Mudathiru.
Mudathiru, na we wari witabye urukiko, nubwo ayabonye umwanya wo kugira icyo avuga, yari umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri P5 kandi nawe ni umwe muri 25 bafatiwe ku rugamba muri Congo.
Umwaka ushize, Mudathiru wakomerekeye mu gitero cyagabwe n’igisirikare cya Congo, yemeye ibyaha byose aregwa, kimwe n’abagize iryo tsinda.
Abaregwa bakurikiranweho ibyaha birimo; ubuhemu, kugambanira guverinoma yashyizweho cyangwa Perezida wa Repubulika no gukomeza umubano na guverinoma y’amahanga hagamijwe gushoza intambara no gushinga cyangwa kwifatanya n’umutwe w’abagizi ba nabi.
Iburanisha ritangira, umucamanza yavuze ko uru rubanza rwatinze kubera icyorezo cya coronavirus, avuga ko umubare w’abakekwaho icyaha watumye urubanza rutaburanishwa mu buryo bw’iyakure.


