Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine, kuri uyu wa Kabiri, itariki 15 Nzeri, yatangije ku mugaragaro umushinga mugari wo kuhira no gutunganya ibishanga mu karere ka Kayonza uzamara imyaka 6.
Uyu mushinga uzafasha akarere mu guhangana n’amapfa ajya akibasira, atewe n’izuba rikunze kuva igihe kirekire.
Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye bwa minisiteri y’ubuhinzi n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi (IFAD), ukazakorerwa mu mirenge 8 kuri 12 igize akarere ka Kayonza.
Minisitiri yashimye ibikorwa by’uyu mushinga kuko bizazana ibisubizo byihuse ku buzima bw’abaturage n’ubw’igihugu muri rusange, asobanura ko buri wese afite umukoro ukomeye kugirango aya mahirwe azabyazwe umusaruro.
Yagize ati: “dukeneye kongera umusaruro kugirango tubashe gutunga abaturage bacu, kandi turusheho gutekereza ngo ni gute twawushyira mu bikorwa mu gihe gito gishoboka? ni gute twawubyaza umusaruro?”
Uyu mushinga uzakoresha amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 80 (cyangwa se miliyoni 83 z’amadolari ya Amerika ), IFAD yayahaye u Rwanda nk’inguzanyo mu mwaka ushize wa 2019.
Umushinga wo kurwanya amapfa muri Kayonza uzafasha abaturage bagize ingo ibihumbi 50 mu mirenge ya Gahini, Mwiri, Kabare, Kabarondo, Murama, Murundi, Ndego, na Rwinkwavu, kubona amazi yo gukoresha mu ngo, ayo kuvomerera imirima no kuhira amatungo arenga ibihumbi 27.
Uretse imirimo y’ubuhinzi buvomerewe kuri hegitare 2,275, ubworozi no gutunganya umusaruro, MINAGRI na IFAD bavuga ko abaturage bazahabwa imirimo yo gukora amaterasi ku buso bungana na hegitare 1400, ndetse no gucukura ibyuzi n’ibyobo bifata amazi.


