Umudepite uhagarariye ishyaka rya Green Party mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr. Frank Habineza yavuze byinshi ku kiganiro yigeze kugirana n’abashaka gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, Depite Habineza yavuze ko nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu, yahisemo gushaka ubutegetsi binyuze mu nzira y’amahoro, bitandukanye n’ibya bamwe bumva ko bazafata igihugu biciye mu rugamba rw’amasasu.
Depite Habineza yagize ati: “Nahisemo politiki yo kubona ubutegetsi nciye mu nzira y’amahoro. Inzira yo gushaka ubutegetsi biciye mu nzira y’amahoro biciye muri demokarasi, ni yo nzira nziza.”
Ubwo yahitagamo iyi nzira, hari abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bamubwiye ko yibeshye, kuko bitinda cyane ndetse bamuha ingero za bamwe bifashishije uburyo nk’ubwo yahisemo ariko bikarangira batabigezeho nk’uko babyifuzaga.
Ati: “Bakambwira bati ibyo urimo biratinda. Bakavuga ngo urabona, FPR yafashe imbunda mu myaka ine gusa, iba yafashe ubutegetsi. Bakampa ingero bati reba ba Besigye b’i Bugande bamaze imyaka hafi 20 byarabananiye. Bakambwira ba Tshivangirai yapfuye atabugezeho. Bakambwira ba Odinga…”
Ngo yabasubije ko nibura abo ngabo bamubwiye bafite icyo bamaze, atanga urugero rwa Dr. Kizza Besigye. Ati: “Njyewe navuga ko nshimira nka Kizza Besigye, yagize uruhare rukomeye cyane muri politiki ya Uganda kuko hari byinshi byahindutse. N’ubwo atabonye ubutegetsi direct (ako kanya), ariko ishyaka rye riremewe, afite abadepite, afite ba Guverineri.”
Uyu mudepite arashishikariza abarwanya ubutegetsi ko nabo baza mu Rwanda, bagakora politiki yemewe n’amategeko.
Depite Dr. Frank Habineza yashinze ishyaka rya Green Party mu 2009. Yemeza ko ryazanye impinduka muri politiki y’igihugu ndetse leta y’u Rwanda ikaba yemera ibitekerezo byaryo, bimwe ikabishyira mu bikorwa. Yatanze urugero rwo kuzamura imishahara y’abakozi barimo abarimu, no gushyira icyogajuru mu kirere cy’u Rwanda.

6 Responses
Depite Habineza yavuze ku kiganiro yagiranye n’abashaka gufata igihugu bakoresheje imbunda
Hhhhh,ubuse ikibazo cy’umusoro w,’ubutaka ko ntacyo bawukozeho!!niyicare hasi nawe yirire kumisoro tabaturage.

Ariko murambabaza cyane iyo muvuze ngo bongereye mwarimu umushara. Koko???

Yego Hon babwire wenda wowe bakumva kbs kuko intambara ntawe izagira icyo imugezaho na kimwe ndakurahiye
Depite Habineza yavuze ku kiganiro yagiranye n’abashaka gufata igihugu bakoresheje imbunda
Yego Hon babwire wenda wowe bakumva kbs kuko intambara ntawe izagira icyo imugezaho na kimwe ndakurahiye