Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yaba ageze mu mujyi wa Goma mu nama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere iteganyijwe ku mpera z’icyumweru, ngo hashobora kuzaba hari abakomando bagenzura aho izaba iri kubera n’ibice bihakikije.

Inkuru y’igitangazamakuru Command One Post kivugwaho gukorera mu kwaha k’ubutegetsi bwa Uganda kivuga ko na mbere y’uko iyi nama isubikwa tariki ya 13 Nzeri 2020, bitewe n’uko umutekano wa Perezida Museveni utari wizewe, byatumye leta ya Uganda isaba ko ingabo z’igihugu zagenzura ikirere cy’umujyi wa Goma inama yari kuberamo n’ibice biwukikije.

Mu makuru iki gitangazamakuru cyamenye ngo hari amahitamo abiri Uganda yahaye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatumije iyi nama. Kiti: “Hari uburyo bubiri; kwimurira inama i Kinshasa cyangwa se Uganda ikagenzura ikirere cy’i Goma n’utundi duce tuyikikije.”

Ubusabe bwa Uganda ngo ntibwashobotse nyuma y’aho impande z’abatumiwe zananiwe kubyumvikanaho, iyi ikaba iri mu mpamvu nyamukuru zatumye inama isubikwa ku munota wa nyuma.

Uganda mu gutegura iyi nama

Nyuma y’ikiganiro cyo ku wa 15 Nzeri 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Tumba Nzeza yari amaze na Ambasaderi wa Uganda muri RDC, James Mbahimba, bemeje ko iyi nama yimuriwe ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020.

Ambasaderi Mbahimba uwo munsi yavuze ko Museveni azayitabira, ko Uganda iri mu bari gutegura iyi nama kandi guhera ejo hashize tariki ya 16 Nzeri 2020, itsinda riturutse muri Uganda rigomba gukomeza kunoza imyiteguro ryagombaga kuba ryageze i Goma, rikabayo kugeza ku munsi inama iberaho.

Nyuma yo kwemeza ko Museveni azitabira iyi nama [hatagize igihindutse], Command One Post iremeza ko ikirere cya Goma n’uduce tugikikije bizaba bigenzurwa n’abakomando ba Uganda. Ngo abo ni bazashyira amabwiriza ngenderwaho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, banagene igice kitagomba kugurukiramo indege (no fly zone).

Abakuru b’Ibihugu batumiwe muri iyi nama barimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Perezida Museveni wa Uganda, Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na João Lourenço wa Angola.

Usibye Guverinoma y’u Burundi yari yaratangaje tariki ya 12 ko itazitabira iyi nama yari kuba tariki ya 13 Nzeri na Uganda yatangaje tariki ya 15 ko izayitabira, nta rundi ruhande ruragira icyo rubivugaho.

Nta wahamya neza ko iyi nama noneho ishobora kuzaba, mu gihe impamvu yatumye isubikwa bwa mbere yaba ikiriho nk’aho u Burundi bwagaragaje ko bushyigikiye gusa ibiganiro byayo na RDC, Uganda ikaba igifite gahunda yo kugenzura umujyi uzaba uhuriyemo abakuru b’ibindi bihugu. Iby’iyi nama ni ukubibara neza ari uko yabaye.

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
    Ariko se M7 umuntu ushaje kuriya atinya gupfa nukuntu yirirwa abeshya abagande ko ari umusirikari utagira ubwoba! gusaza ni bibi ariko cyane cyane gusaza mu mutwe nka museveni ni akaga.

  2. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera

  3. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
    Ahaaaaaa!!!!!,ntacyomvuze ntiteranya nigihe cya gisangani nabwo Uganda yari yohereje aba commando gutanga umusada arko baheruka bagenda,ibyorero nugukanga kudafite ahogushingiye,gusa sinizerako natwe urwanda twabyemera ko Uganda icunga umutekano wo mukirere kuko ntiturusha uburyo cg ubushobozi bwo kurinda ikirere kdi
    bwizerwe

  4. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera

  5. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
    Ahaaaaaa!!!!!,ntacyomvuze ntiteranya nigihe cya gisangani nabwo Uganda yari yohereje aba commando gutanga umusada arko baheruka bagenda,ibyorero nugukanga kudafite ahogushingiye,gusa sinizerako natwe urwanda twabyemera ko Uganda icunga umutekano wo mukirere kuko ntiturusha uburyo cg ubushobozi bwo kurinda ikirere kdi
    bwizerwe

    1. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
      Nonese abakomando ba uganda nibo bonyine bemerewe gucungera umutekano wabo ba president bose bazaza aho munama, ese ibindi bihugu byo babizeye gute?

    2. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
      Nonese abakomando ba uganda nibo bonyine bemerewe gucungera umutekano wabo ba president bose bazaza aho munama, ese ibindi bihugu byo babizeye gute?

    3. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
      Nonese abakomando ba uganda nibo bonyine bemerewe gucungera umutekano wabo ba president bose bazaza aho munama, ese ibindi bihugu byo babizeye gute?

    4. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
      Nonese abakomando ba uganda nibo bonyine bemerewe gucungera umutekano wabo ba president bose bazaza aho munama, ese ibindi bihugu byo babizeye gute?

    5. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
      ni ukucyatsa gusa. RDF izikorera uburinzi bucece

    6. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
      ni ukucyatsa gusa. RDF izikorera uburinzi bucece

  6. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
    Ahaaaaaa!!!!!,ntacyomvuze ntiteranya nigihe cya gisangani nabwo Uganda yari yohereje aba commando gutanga umusada arko baheruka bagenda,ibyorero nugukanga kudafite ahogushingiye,gusa sinizerako natwe urwanda twabyemera ko Uganda icunga umutekano wo mukirere kuko ntiturusha uburyo cg ubushobozi bwo kurinda ikirere kdi
    bwizerwe

  7. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
    None se niyo agiye mu bindi bihugu aba Commando be bajya kugenzura ikirere cy,ibyo bihugu cyangwa ni DRC yifatiye kuko nta kindi gihugu cyakwemera ako gasuzuguro, ubundi se bagiye ahandi bakareka Goma niba yumva afite ubwoba bwo kujyayo

  8. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
    None se niyo agiye mu bindi bihugu aba Commando be bajya kugenzura ikirere cy,ibyo bihugu cyangwa ni DRC yifatiye kuko nta kindi gihugu cyakwemera ako gasuzuguro, ubundi se bagiye ahandi bakareka Goma niba yumva afite ubwoba bwo kujyayo

  9. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
    EHH! Ibyo se nibiki natwe MUZEHE wacu turacyamucyeneye niba ari uko bimeze ntazajyeyo ba di!!!!!!!!

  10. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
    EHH! Ibyo se nibiki natwe MUZEHE wacu turacyamucyeneye niba ari uko bimeze ntazajyeyo ba di!!!!!!!!

  11. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
    EHH! Ibyo se nibiki natwe MUZEHE wacu turacyamucyeneye niba ari uko bimeze ntazajyeyo ba di!!!!!!!!

  12. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
    EHH! Ibyo se nibiki natwe MUZEHE wacu turacyamucyeneye niba ari uko bimeze ntazajyeyo ba di!!!!!!!!

  13. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
    Ntago ibyo bintu bibaho
    Aho inama izabera , igihugu izaberamo gifite ingabo , niba arabo ba commando barahari ,abajepe barahari, counterterrorism irahari, even police specialist mubyo gucunga umutekano DRC irabifite why Uganda Izana insagence mugihugu ubushobozi nkubwo ,ug stop for bring more fear

  14. Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera
    Ntago ibyo bintu bibaho
    Aho inama izabera , igihugu izaberamo gifite ingabo , niba arabo ba commando barahari ,abajepe barahari, counterterrorism irahari, even police specialist mubyo gucunga umutekano DRC irabifite why Uganda Izana insagence mugihugu ubushobozi nkubwo ,ug stop for bring more fear

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *