Umutwe wa Mai Mai umaze igihe kirekire ugaba ibitero muri Teritwari ya Fizi, Abanyamulenge bahatuye bakemeza ko uyu mutwe ukorana nâingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC.
Mu byatumye Abanyamulenge baba muri Fizi batekereza ko FARDC baba bafasha umutwe wa Mai Mai bakanawutera inkunga, ni uko nta ntambwe izi ngabo zâigihugu zitera zibungabunga umutekano wabo, iyi ikaba impamvu yatumye Col. Michel Rukunda (Makanika) ava muri iki gisirikare cyâigihugu akajya kurinda umutekano wa âbenewaboâ nkâuko yigeze kubitangaza.
Umutekano wabo, watumye bashyiraho umutwe witwa âTwirwanehoâ nkâuko bisobanuye mu rurimi rwâIkinyarwanda, ugamije kwirindira umutekano, uhangana nâumutwe wa Mai Mai ubagabaho ibitero, ngo âufatanyije na FARDC.â
Umuvugizi wa Twirwaneho, Muhamiza Jean Schohier yabwiye RFI ati: âIntambara mu misozi miremire ntizikiri ikibazo cyâimitwe yitwaje intwaro nkâuko bamwe babizi, ahubwo ni Guverinoma yabyinjiyemo kandi ni yo ifasha Mai Mai, ikayiha ibikoresho birimo intwaro.â
Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro rya Mai Mai, Aimable Rubangika mu nkuru ya RFI we yahakanye yivuye inyuma, ko umutwe wabo waba ufashwa na Guverinoma ya RDC, ati: âEse ingabo zâigihugu zishobora gukorana nâumutwe witwaje intwaro? Oya, ntabwo dukorana na FARDC.â
Aba bahagarariye iyi mitwe bombi batangaje ko bifuza kurambika intwaro, âbitewe nâuko barambiwe intambaraâ mu gihe Guverinoma ya RDC yaba ibemereye ibyo bifuza kandi ikabibaha kuko nâubusanzwe ngo si ubwa mbere ibasezeranya ibyo itazakora.
Muhamiza uhagarariye Twirwaneho yagize ati: âNtekereza ko leta igize ubushake, ibintu byahagarara. Mu gihe leta yafata icyemezo cyo kuturinda, Twirwaneho yarambika intwaro hasi.â
Rubangika wa Mai Mai na we yavuze ko uyu mutwe wifuza kurambika intwaro mu gihe baba bemerewe guhabwa uburenganzira bwo kwinjira mu ngabo zâigihugu.
Yagize ati: âTwakoze byinshi mu bihuru, igihe kirageze ngo duhuze imbaraga nâingabo zâigihugu, FARDC kandi turashaka ko leta ya RDC yubaha urwego turiho.â Ngo abarwanyi bâuyu mutwe barifuza ko mu gihe baba bagiye mu gisirikare cyâigihugu, bagumana amapeti bari bafite bitwa inyeshyamba.
Babitangaje nyuma yâinama yari imaze iminsi itatu ihuriza abahagarariye imitwe yitwaje intwaro hafi 70 muri Bukavu, mu Ntara ya Kivu yâAmajyepfo.
Iyi nama yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020, yatumijwe ku bufatanye bwâimiryango itatu itegamiye kuri leta isanzwe izwiho kugira uruhare runini mu guhoshya amakimbirane. Yarangiye abahagarariye iyi mitwe basinye amasezerano yo kurambika intwaro.
Ubusanzwe nkâuko Umuvugizi wâibikorwa bya gisirikare muri Kivu yâAmajyepfo, Capt. Dieudonne Kasereka, yabitangarije igitangazamakuru 7 sur 7 tariki ya 6 Kamena 2020, iyi ntara ibarizwamo imitwe yitwaje intwaro igera kuri 33. Ibi bisobanuye ko iyakoze inama yaba irimo nâiyaturutse mu ya Kivu yâAmajyaruguru.



2 Responses
Fizi: Ibivugwa ku makimbirane ya Mai Mai, Twirwaneho na FARDC
Muhamiriza ntabwo ari umuvugizi wa Twirwaneho ahubwo ashobora kuba ariwe wavuze muruhande rwayo ariko atariwe muvugizi, ikindi nuko Twirwaneho atari umutwe ahubwo nabaturage bose babanyamulenge birwanaho.
Fizi: Ibivugwa ku makimbirane ya Mai Mai, Twirwaneho na FARDC
Muhamiriza ntabwo ari umuvugizi wa Twirwaneho ahubwo ashobora kuba ariwe wavuze muruhande rwayo ariko atariwe muvugizi, ikindi nuko Twirwaneho atari umutwe ahubwo nabaturage bose babanyamulenge birwanaho.