Umuraperi Kanye Omari West uzwi nka Kanye West, yababaje abakunzi be ubwo yashiraga hanze amashusho yihagarika ku gikombe yatwaye muri Grammy Awards.
Mu mashusho ari ku rukuta rwe rwa Twitter, Kanye West agaragara yashyize iki gikombe mu bwiherero agihagaze hejuru yihagarika.
Mu magambo yaherekeje ayo mashusho Kanye West yarahiye avuga ko atazigera arekera. Yagize ati: “Munyizere, sindekera.”
Aya mashusho akimara gusohoka, ibyamamamare n’abakunzi be bahise bagaragaza ko bidakwiye kubona umuhanzi nka Kanye West yihagarika ku gikombe abandi barota nk’inzozi.
Nk’uwitwa Diane Warren, usanzwe ari umwanditsi w’indirmbo yavuze ko ibyo Kanye West yakoze bitiyubashye na gato. Yagize ati: “Si byiza kandi ntibyiyubashye. Ibi wabihawe na bagenzi bawe mu rwego rwo kubaha akazi kawe, none uri kubyihagarikaho. Mfite Grammy imwe kandi ndabyishimira iteka kandi nicisha bugufi kuba bagenzi banjye barasanze mbikwiriye.”
Abandi barimo umuvandimwe wa Billie Eilish n’umuririmbyi Finneas O’Connell nabo bahise batangaza ko bababajwe n’aya mahano Kanye West yakoze.
Kanye West w’imyaka 43, muri iki cyumweru ni bwo yatangaje ko atazongera gukora indirimbo n’imwe mu gihe amasezerano afitanye n’ibigo bya Universal Music Group na Sony Music Entertainment atararangira.
Yagize ati: “Nta ndirimbo n’imwe nzashyira hanze kugeza igihe nzaba ndangizanyije amasezerano yanjye na Sony na Universal. Ku Mana, mu izina rya Yesu.”
Mu minsi ishize, umugore wa Kanye, West Kim Kardashian yatangaje ko umugabo we yakunze kwibasirwa n’uburwayi bwo mu mutwe ndetse no muri iki gihe bukaba butamworoheye.
Kanye West mu 2018 yari yatangaje ko abana n’ubu burwayi ubwo yashyiraga hanze album ye ya munani yise ‘Ye’. N’ubwo yabyivugiye ntabwo abo mu muryango we bigeze bashaka kubyinjiramo ngo babivugire ku karubanda.
Muri iyi minsi kandi, uyu muraperi yari yatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa nyuma aza kubihagarika.




2 Responses
Kanye West yashenguye abamubonye yihagarika ku gikombe cya Grammy yahawe
Izo ni ngaruka zibiyobyabwenge disi.!
Kanye West yashenguye abamubonye yihagarika ku gikombe cya Grammy yahawe
Izo ni ngaruka zibiyobyabwenge disi.!