Ubwo Ikigega BDF cyitabaga Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), cyananiwe gutanga ibisobanuro ku makosa yagaragajwe ko giha inguzanyo abishoboye ahubwo kivuga ko Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta irimo kubogama.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2018-2019 igaragaza ko muri miliyari enye na miliyoni zisaga magana arindwi BDF yishingira imishinga iminini ingana na 2% yihariye 51% by’amafaranga yose. Ibi bivuze ko amafaranga menshi yagiye mu bigo bisanzwe bifite ubushobozi mu gihe intego yibanze ya BDF ari ugufasha imishinga mito n’iciriritse.
Depite Bakundufite Christine yasabye BDF ibisobanuro ku mpamvu yarenze ku nshingano yashyiriweho zo gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse ahubwo ikihera amafaranga menshi imishinga minini n’ibigo bigaragara ko byifite.
Mu gutanga ibisobanuro imbere ya PAC, Umuyobozi Mukuru w’ikigega BDF, Innocent Burindi we yagaragaje ko ibikubiye muri raporo y’Umugenzuzi Mkuru w’Imari ya Leta bifite uruhande rumwe bibogamiyemo.
Ati: “Muri iyi gahunda turavuga ibigo gusa ariko harimo n’amakoperative manini cyane twafashije iyi raporo irirengagiza ko hari n’amakoperative manini yabonye inkunga ya BDF.”
Umuyobozi wa PAC Hon. Valens Muhakwa abajije abayobora BDF niba batemera raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, umuyobozi wa BDF yamusubije ko iyi raporo irimo kubogamira ku ruhande rumwe.
Umuyobozi wa PAC yahise asaba Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro kugira icyo abivugaho. Biraro yashimangiye ko nta mpaka zikwiye kuba mu mirimo urwego ayobora rukora.
Ati: “Haracyari imitekerereze isa n’ivuga ngo Umugenzuzi w’Imari arabogama ngo hari uruhande abogamiyemo. Yego abogamiye uruhande rw’umuturage.”
Yunzemo ati: “BDF uriya muturage uri hariya, umuntu w’umubaji ushobora kuba wakora ibintu bimeze nk’ibiva mu Bushinwa ariko akeneye imashini hepfo hariya mu gakiriro, twebwe ni ibyo dutindaho rero ntidusaba inama ngo murabyemera cyangwa ntimubyemera oya! Tuguha ibimenyetso bifatika izi miliyari 4,775,000,000 ntacyavuyemo nta gaciro zagize ku muturage.”
Mu bibazo 23 PAC yagombaga kubaza BDF, hashize hafi amasaha 2 hasubizwa ikibazo 1 gusa. Byasabye iyi komisiyo kwiherera iminota 5 maze igaruka ifata umwanzuro wo gusubika ibazwa .
Ikigega BDF cyasabwe kandi kubanza kwisuzuma kuko Abadepite bagaragaje ko kuva mu 2011 kugeza mu2019, BDF itageze ku nshingano zayo.
BDF izongera kwitaba PAC tariki 7 Ukwakira 2020 hakomerezwa ku bibazo 22 bisigaye igomba gusubiza.


