Inama yagombaga guhuriza mu mujyi wa Goma Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yasubitswe ubugira kabiri, bwa mbere bitewe n’imyiteguro y’inama y’Umuryango w’Abibumbye byavuzwe ko yari kuba tariki ya 15 Nzeri, ku nshuro ya kabiri biterwa n’impamvu itamenyekanye.
Ubwa mbere iyi nama yari guterana tariki ya 13 Nzeri 2020, biteganyijwe ko ihuza Perezida w’u Rwanda, uwa Uganda, uwa Angola, uwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, uw’u Burundi we yari yatangaje ko atazaboneka nk’uko byagaragaye mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga habura umunsi umwe ngo ibe.
Nyuma yo kuva ku rutonde rw’abitabira kwa Ndayishimiye, hagombaga kwitabira abandi gusa ntibyashobotse bitewe n’impamvu twavuze mu gika kibanza, zatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Tumba Nzeza.
Tariki ya 13 Nzeri 2020, Perezida Museveni wari muri bane basigaye ku rutonde rw’abitabira iyi nama, yagaragaye muri Tanzania mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagize ubwo yari yatumiwe na Dr. John Pombe Magufuli.
Byaje guhishurwa ko Museveni ushobora kuba yaratumye inama isubikwa, yasabye ko leta ye yamwoherereza uburinzi bwihariye, ku buryo abakomando be bazaba bagenzura umujyi wa Goma n’ibice biwukikije. Aha haje kwibazwa niba ingabo za RDC zidafite ubushobozi bwo kurinda Abakuru b’Ibihugu bagombaga kwitabira iyi nama. Hibajijwe ikindi kibazo cy’abandi bari kwitabira, ntibabyumvikanaho, inama isubikwa ityo.
Kubera iki Museveni yakeneye uburinzi bwihariye?
Impamvu ishobora kuba imwe rukumbi. Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe udahagaze neza bitewe n’ibyo buri ruhande rushinja urundi, ku isonga umutekano uri mu ngingo nyamukuru zari kwigwaho mu nama y’i Goma.
Tubibutse ko Guverinoma y’u Rwanda yashinje kenshi inzego z’umutekano za Uganda guhohotera Abanyarwanda babayo, ndetse igashinja iki gihugu kandi gucumbikira no gufasha imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano.
Uganda yo yashinje inzego z’umutekano z’u Rwanda kuyirasira abaturage, ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Ibitangazamakuru birimo 7 sur 7, Actualité na Command One Post byatangaje ko Yoweri Museveni atashatse ko inama ibera mu mujyi wa Goma, wegereye u Rwanda, yifuza ko yabera kure cyane mu mujyi wa Kinshasa.
Nk’uko bigaragarira amaso, koko umujyi wa Goma wegereye umujyi wa Rubavu (Gisenyi) uri mu Rwanda. Gusa ntabwo hamenyekanye icyo uyu Mukuru w’Igihugu cya Uganda yikangaga.
Igishoboka buri wese ubonye umwanya wo kubitekerezaho yabona hafi, ni uko Yoweri Museveni yaba yarabonaga ko Perezida Kagame ashobora kumurusha uburinzi, ubwo bukaba ubwari kuba buherereye mu mujyi wa Gisenyi mu ntera nto n’ahantu we n’abandi Bakuru b’Ibihugu bari kuba bakorera inama.
Ese ubundi byari gushoboka ko Uganda ihabwa uburenganzira bwo kugenzura Goma no mu nkengero zayo? Ibi byari gusaba ubwumvikane hagati y’impande zose; gusa nazo byari gushoboka ko zigira amakenga nk’ayo leta ya Museveni yagize.
Kugenzura ibice bikikije Goma kandi nabyo byarashobokaga ko byaba ikibazo, mu gihe muri ibyo bice harimo uruhande ruherereye mu Rwanda. Ntabwo byari koroha ko ingabo z’amahanga zigenzura ubutaka bw’uruhande leta yazo ishyamiranye narwo.
Nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Tumba Nzeza yabitangaje, itariki nshya inama izaberaho izatangazwa. Birashoboka ko yaba vuba cyangwa ikaba itinze ku buryo byageza no mu mwaka utaha. Izabera ku ikoranabuhanga rya video-conference, rizakemura urwikekwe ku mutekano wa buri ruhande kuko buri Mukuru w’Igihugu azayitabira ari mu biro bye.
Ariko kandi byaba bigoye kugira ngo igire umusaruro mwiza mu gihe impande zimwe na zimwe zigaragaza mu buryo butaziguye ko iyi nama itari ngombwa, abasesengura bavuga ko icyagombaga kuba cyihutirwa ari inama ku ruhande rumwe rumwe rushyamiranye n’urundi, iya rusange ikazaza nyuma ibibazo byarakemutse.



2 Responses
Kuki Perezida Museveni yari gukenera uburinzi bwihariye mu nama y’i Goma?
Politike ni mbi.Umuntu ahora ahangayitse,yikanga ubusa.Ikindi kandi,muli politike haberamo amabi menshi:Ubwicanyi,amatiku,intambara,etc…
Kuki Perezida Museveni yari gukenera uburinzi bwihariye mu nama y’i Goma?
Politike ni mbi.Umuntu ahora ahangayitse,yikanga ubusa.Ikindi kandi,muli politike haberamo amabi menshi:Ubwicanyi,amatiku,intambara,etc…