Facebook igiye gushinga ikindi cyicaro muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Urubuga rwa Facebook bwatangaje ko bugiye gufungura ikindi cyicaro cyayo ku mugabane wa Afurika, kizaba giherereye i Lagos Muri Negeria.

Iki cyicaro nigifungurwa kizaba kibaye icya kabiri Facebook igize ku mugabane wa Afurika, nyuma y’icyo ifite i Johannesburg muri Afurika y’Epfo cyafunguwe mu 2015.

Facebook kandi yatangaje ko iryo shami ryo muri Nigeria ari irya mbere muri Afurika rizashyirwamo inzobere mu by’ikoranabuhanga.

BBC yatangaje ko ishami rya Facebook muri Nigeria rizaha akazi abakozi bashinzwe gushaka amasoko, ubufatanye, gukora igenamigambi n’itumanaho.

Facebook yatangaje ko yizeye ko iryo shami rishya rizafasha guhanga ikoranabuhanga rishya rikozwe n’abanyafurika ngo rikemure ibibazo biboneka kuri uwo mugabane no hirya no hino ku isi.

Mu mwaka wa 2016 ubwo yagiriraga uruzinduko rwa mbere muri Afurika, Mark Zuckerberg washinze urubuga rwa Facebook yasuye Umujyi wa Lagos. Guhera ubwo muri uwo mujyi Facebook yagiye igira uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Facebook yatangaje ko izafasha ibigo by’itumanaho muri Afurika kubaka umuyoboro wa internet w’ibirometero 37 000 uzafasha mu gukwirakwiza internet yihuta mu bihugu 16 bya Afurika bitarenze 2024.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *