img-20200923-wa0022.jpg

Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni

Sangiza iyi nkuru

Muhire Jean Claude ni umusore w’imyaka 29 y’amavuko urwariye mu bitaro bya CHUK i Kigali kuva muri Gashyantare 2019, ubu akaba amazemo amezi 17.

Muri uko kwezi, Muganga yaramupimye asanga arwaye impyiko zombi ku rwego rwa gatanu, ari narwo rwa nyuma ku buryo zidashobora gukira. Muganga kandi yamubwiye ko arwaye n’umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse na Anemiya.

Muhire yabwiwe na muganga ko nta bundi buryo buhari keretse gusimbuza impyiko izindi. Nyuma y’amezi abiri, yaje kubona umusore w’Umunyarwanda, amwemerera impyiko ndetse agira andi mahirwe yo gukusanyirizwa inkunga y’amadolari y’Amerika 21,731 azamufasha mu gikorwa cya operasiyo n’ibindi bikenerwa.

Kubona ibitaro byo hanze bimuvura byaragoranye

Muhire yashatse kujya kwivuriza mu Buhinde barabyanga, muri Kenya, mu Bufaransa no muri Mexique biba uko; aho bagendaga bamubwira ko bari kwita gusa ku barwayi b’icyorezo cya Covid-19.

Nyuma y’ibyumweru bitatu, yabonye ibitaro i Cairo mu Misiri byemeye kumubaga bikamuhindurira impyiko (umuntu ufite impyiko nzima imwe yabaho) gusa kubona viza nabyo byaratinze kuko byasabaga ko abanza kugera kuri Ambasade ebyiri, ibiro by’abinjira n’abasohoka bibiri ndetse na Minisiteri ebyiri.

Avuga ko ibyo byangombwa yabibonye mu cyumweru gishize, ubwo Ambasade ya Misiri mu Rwanda yamuhaga viza ndetse ikayiha n’uwamwemereye impyiko. Ati: “Ku bwanjye ndashimira Ambasaderi wa Misiri wumvise ikibazo cyanjye akanamfasha.”

Gusa haracyari imbogamizi kandi ubuzima bwe bukomeje kujya ahabi

Muhire avuga ko ibindi byose byakemutse ariko ubu adashobora kujya mu Misiri bitewe n’uko bigo bitwara abagenzi mu kirere bitemera gutwara abantu barwaye. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, ati: “Nabuze indege kuko ndwaye ndi ku mwuka (bomboni). Nageregeje kenshi ariko ntacyo byatanze. Inshuro ebyiri zikurikiranya nabuze uko ngenda, hamwe na mugenzi wanjye twaripimishije Covid-19 inshuro enye kandi twishyura.”

Ubufasha akeneye ni ubwo gufashwa akabasha kujya mu Misiri kwivuza, havuyeho iyi mbogamizi yahuye nayo. Muri ikiganiro, yagize ati: “Nkeneye ubufasha bwo kubona uko ngenda.”

Muhire twaganiriye aryamye mu gitanda, aha arwaje n’umuntu umwe mu bitaro bya CHUK kuva mu 2019, avuga ko atazi icyo yakora. Ubutumwa yanditse kuri Twitter mu masaha atanu ashize asaba ubufasha, nabwo yabwanditse aryamye mu bitaro.

img-20200923-wa0022.jpg Muhire amaze amezi 17 muri CHUK

Soma Izindi Nkuru

50 Responses

  1. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Isi ni uko imeze nyine! None se afashwe na nde! Harafashwa aba touristes!

      Numva yafashwa agakodeshwa private jet.cyangwa RDF ikamuriza helicopter ikamugeza Egypt akivuza.murakoze

    2. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni

      Nkumuntu usanzwe yitangira abandi birakwiye ko leta ibyinjiramo ikamufasha rwose. Riba dushobora gukura Rusesabagina idubai tukamugeza i Kigali na Muhire twamugeza I cairo. Ibikorwa bya Muhire by’ubwitange mu myaka 10 ishize birivugira. Nyamuneka leta nimutabare.

  3. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Hari Imana ishobora byose, ibyananiye abantu yo irabishobora ishobora gukingura imiryango yafunzwe numwana w,umuntu,iyo bimeze uko niho ubukuru bwayo bwigaragaza, duhuje umutima na Muhire tumusengera ngo Imana ishobora byose imwigaragarize muri iki gihe kimukomereye arimo.

  4. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Hari Imana ishobora byose, ibyananiye abantu yo irabishobora ishobora gukingura imiryango yafunzwe numwana w,umuntu,iyo bimeze uko niho ubukuru bwayo bwigaragaza, duhuje umutima na Muhire tumusengera ngo Imana ishobora byose imwigaragarize muri iki gihe kimukomereye arimo.

  5. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Hari Imana ishobora byose, ibyananiye abantu yo irabishobora ishobora gukingura imiryango yafunzwe numwana w,umuntu,iyo bimeze uko niho ubukuru bwayo bwigaragaza, duhuje umutima na Muhire tumusengera ngo Imana ishobora byose imwigaragarize muri iki gihe kimukomereye arimo.

  6. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Hari Imana ishobora byose, ibyananiye abantu yo irabishobora ishobora gukingura imiryango yafunzwe numwana w,umuntu,iyo bimeze uko niho ubukuru bwayo bwigaragaza, duhuje umutima na Muhire tumusengera ngo Imana ishobora byose imwigaragarize muri iki gihe kimukomereye arimo.

  7. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Leta nimutabare irebe icyo yakora.Minister of Health bamushake arebe icyo yakora.Ariko twibuka ko mu isi nshya izaba paradizo,indwara n’urupfu bizavaho burundu.Icyo Imana idusaba kugirango tuzayibemo,ni ukuyishaka cyane,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.

  8. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Leta nimutabare irebe icyo yakora.Minister of Health bamushake arebe icyo yakora.Ariko twibuka ko mu isi nshya izaba paradizo,indwara n’urupfu bizavaho burundu.Icyo Imana idusaba kugirango tuzayibemo,ni ukuyishaka cyane,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.

  9. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Muhire wirinde kwiheba, komera hejuru ya byose hari Imana.Nanjye nageze mu bihe bikomeye nk’ibyo ariko Imana yarantabaye imyaka 6 irashize.
    Uyu mwana ni umujyambere, Leta yakagombye kugira icyo ikora uyu mwana w’umusore agaragara.Za ndege batubwira za Rwandair zitatabara umwana nk’uyu zimaze iki? Ubumuntu nibugaruke mu bantu kuko nawe ejo byakubaho cg bikaba k’uwawe.Nyagasani Mana turakwinginze ngo utabare uno mwana.

  10. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Muhire wirinde kwiheba, komera hejuru ya byose hari Imana.Nanjye nageze mu bihe bikomeye nk’ibyo ariko Imana yarantabaye imyaka 6 irashize.
    Uyu mwana ni umujyambere, Leta yakagombye kugira icyo ikora uyu mwana w’umusore agaragara.Za ndege batubwira za Rwandair zitatabara umwana nk’uyu zimaze iki? Ubumuntu nibugaruke mu bantu kuko nawe ejo byakubaho cg bikaba k’uwawe.Nyagasani Mana turakwinginze ngo utabare uno mwana.

  11. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Ariko bumvise ko ari ba mukerarugendo baje babyumva vuba

  12. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Ariko bumvise ko ari ba mukerarugendo baje babyumva vuba

  13. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Humura Imana Nimuganga wabaganga Ibidashobokera abantu Imana Irabishobora Imana Igukize mwizina rya Yesu .urwariye he ngo tuzagusure?

  14. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Humura Imana Nimuganga wabaganga Ibidashobokera abantu Imana Irabishobora Imana Igukize mwizina rya Yesu .urwariye he ngo tuzagusure?

  15. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Iyo niyo miyoborere myiza se batubwira ? Hejuru ya byose hari imana.mutakambire nyakubahwa president Wa republic

  16. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Iyo niyo miyoborere myiza se batubwira ? Hejuru ya byose hari imana.mutakambire nyakubahwa president Wa republic

  17. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Mana ishobora byose tuzi neza ko ibiri ku isi no mu ijuru byose biba musi y’ububasha bwawe niyo mpamvu aka kanya nkweretse uyu muvandimwe.
    Mbigusabye Nkwizeye mu izina ry’umwami Yesu Christo.Amen!

  18. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Mana ishobora byose tuzi neza ko ibiri ku isi no mu ijuru byose biba musi y’ububasha bwawe niyo mpamvu aka kanya nkweretse uyu muvandimwe.
    Mbigusabye Nkwizeye mu izina ry’umwami Yesu Christo.Amen!

  19. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Imana izi byose nurugendo rwawe rutoroshye iraruzi muvandimwe ntiwihebe kuko Imana igiye gukora ibikomeye byose twifatanyije nawe mu isengesho .kandi leta nifashe uyu muvandimwe

  20. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Imana izi byose nurugendo rwawe rutoroshye iraruzi muvandimwe ntiwihebe kuko Imana igiye gukora ibikomeye byose twifatanyije nawe mu isengesho .kandi leta nifashe uyu muvandimwe

  21. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    None ubu iki kibazo Minisante irakizi??nukuri mubagane cg mubwire president wacu Ni umunyampuhwe aragira icyo akora!

  22. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    None ubu iki kibazo Minisante irakizi??nukuri mubagane cg mubwire president wacu Ni umunyampuhwe aragira icyo akora!

  23. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Imana imworohereze kuko niyo ishobora byose.Courage bro

  24. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Imana imworohereze kuko niyo ishobora byose.Courage bro

  25. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Agahinda karanyishe nyuma iyibi hazaba umunezero gusa,indwara zishize,muhire imana itananirwa igukize

  26. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Agahinda karanyishe nyuma iyibi hazaba umunezero gusa,indwara zishize,muhire imana itananirwa igukize

  27. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Mana ibetesida byaramenye kanye ukiza umurwayi warumaze imyaka 38 Muhire nawe wamukiza mubutware bwawe ubikorere kwiyubahisha Amen

  28. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Mana ibetesida byaramenye kanye ukiza umurwayi warumaze imyaka 38 Muhire nawe wamukiza mubutware bwawe ubikorere kwiyubahisha Amen

  29. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Hari ndege zijya yo zose zanze koko abonye aho kulyama muli premier classe ubasha kulyama hari n’udusakoshi bashyiramo utu bombones duto yagerayo

  30. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Hari ndege zijya yo zose zanze koko abonye aho kulyama muli premier classe ubasha kulyama hari n’udusakoshi bashyiramo utu bombones duto yagerayo

  31. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Mana Yera kd Mana ikiza Mana izura abapfuye Gitare Cyamahanga byiringiro by abazima uravugabikaba wategeka bigakomera Reka uyu murwayi Abone ineza Yawe Mana umukize! Nibyo tsabye nizeye Mwizina Rya Yesu Amen. Humura mwijuru hari Imana ikiza indwara

  32. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Mana Yera kd Mana ikiza Mana izura abapfuye Gitare Cyamahanga byiringiro by abazima uravugabikaba wategeka bigakomera Reka uyu murwayi Abone ineza Yawe Mana umukize! Nibyo tsabye nizeye Mwizina Rya Yesu Amen. Humura mwijuru hari Imana ikiza indwara

  33. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Mana Yera kd Mana ikiza Mana izura abapfuye Gitare Cyamahanga byiringiro by abazima uravugabikaba wategeka bigakomera Reka uyu murwayi Abone ineza Yawe Mana umukize! Nibyo tsabye nizeye Mwizina Rya Yesu Amen. Humura mwijuru hari Imana ikiza indwara

  34. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Mana Yera kd Mana ikiza Mana izura abapfuye Gitare Cyamahanga byiringiro by abazima uravugabikaba wategeka bigakomera Reka uyu murwayi Abone ineza Yawe Mana umukize! Nibyo tsabye nizeye Mwizina Rya Yesu Amen. Humura mwijuru hari Imana ikiza indwara

  35. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Komera,shikama Imana iri kumwe nawe izere ubikuye ku mutima tuzi ko hariho imana rimwe rukumbi.ivuga rimwe bikaba, yategeka bigakomera,iya zuye Razaro nubu iracyakora.mwizina rya yezu uzakira

  36. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Komera,shikama Imana iri kumwe nawe izere ubikuye ku mutima tuzi ko hariho imana rimwe rukumbi.ivuga rimwe bikaba, yategeka bigakomera,iya zuye Razaro nubu iracyakora.mwizina rya yezu uzakira

  37. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Komera,shikama Imana iri kumwe nawe izere ubikuye ku mutima tuzi ko hariho imana rimwe rukumbi.ivuga rimwe bikaba, yategeka bigakomera,iya zuye Razaro nubu iracyakora.mwizina rya yezu uzakira

  38. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Komera,shikama Imana iri kumwe nawe izere ubikuye ku mutima tuzi ko hariho imana rimwe rukumbi.ivuga rimwe bikaba, yategeka bigakomera,iya zuye Razaro nubu iracyakora.mwizina rya yezu uzakira

  39. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Let’s nifashe uyumusore cyaneko nanabonye urumuntu wabayeho afite ishyaka ryogukorera igihugu,anagiserukira ahantu hatandukanye.kumuhomba nigihombo gikomeye .

  40. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Let’s nifashe uyumusore cyaneko nanabonye urumuntu wabayeho afite ishyaka ryogukorera igihugu,anagiserukira ahantu hatandukanye.kumuhomba nigihombo gikomeye .

  41. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Ariko se Leta koko yamufashije, ubu kdi iyaba ari igikorwa cya politic cg ari umwana wo mu bayobozi indebe iba yagezeyo kareeeeee. Abayobozi rwose nibamufashe umuntu ninkundi

  42. Muhire yabuze indege imujyana kwivuza mu Misiri kubera ko ari muri bomboni
    Ariko se Leta koko yamufashije, ubu kdi iyaba ari igikorwa cya politic cg ari umwana wo mu bayobozi indebe iba yagezeyo kareeeeee. Abayobozi rwose nibamufashe umuntu ninkundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *