Urukiko rw’ikirenga rwamaze kwemeza Mukakarangwa Clotilde wo mu ishyaka (PDC) na Alexis Mugisha wa Green Party nk’abasenateri bagomba guhagararira Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki n’amashyaka yemewe muri Sena y’u Rwanda
Mukakarangwa Clotilde wo mu ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abaturage, Parti Democrate Centriste (PDC) na Mugisha Alexis wo mu ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije, Democratic Green Party batowe ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemwewe mu Rwanda ngo basimbure Senateri Mukakarisa Jeanne d’Arc na Uyisenga Charles bari basanzwe barihagarariye muri Sena ariko manda yabo ikaba iteganijwe kurangira mu Kwakira 2020.
Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribiteganya ko mu gihe abatowe mu ihuriro bamaze kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga baba bamaze guhabwa inshingano bagomba gutangira nyuma yo kuzirahirira imbere y’umukuru w’igihugu.
Itangazo ry’urukiko rw’ikirenga ribemeza riragira riti”Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, Urukiko rw’Ikirenga mu miburanishirize y’imanza zihariye, ruri ku kicaro cyarwo, nyuma yo gusuzuma mu muhezo ikirego rwashyikirijwe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ku kibazo kerekeranye no kwemeza abakandida ku myanya y’Abasenateri, rumaze gusuzuma dosiye zatanzwe, rwasanze abakandida Madamu MUKAKARANGWA Clotilde na Bwana MUGISHA Alexis bujuje ibisabwa n’amategeko, bakaba bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga.”
Manda ya 3 ya Sena yatangiye ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka ushize wa 2019. Icyo gihe abasenateri barahiye bari 20, barimo 4 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, 2 batorwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, 2 batorwa muri kaminuza n’amashuri makuru na 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu.
Abasenateri 6 bagiye gusoza manda ni 6 , harimo 4 bashyizweho na Perezida wa Repubulika ari bo Senateri Karangwa Chrysologue, Senateri Karimba Zephilin, Senateri Uwimana Consolée na Senateri Nyagahura Marguerite mu gihe abandi 2 ari bo Senateri Uyisenga Charles na Senateri Mukakarisa Jeanne D’Arc bashyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.


