Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 21 kikarangira tariki ya 27 Nzeri 2020, cyumikanyemo ijambo rya Perezida w’u Burundi wongeye kwibasira u Rwanda, Inama y’Abaminisitiri yemeza ko amashuri ari hafi gufungura, Rusesabagina akomeza guteka impaka, mu gihe ikibazo cya Rayon Sports cyahawe umurongo.
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye tariki ya 25 Nzeri 2020, yongeye kwibasira u Rwanda ubwo yavugaga ku mubano w’ibihugu byombi.
Kuri uwo munsi, yatangarije imbere y’itangazamakuru ko atigeze avuga ko u Rwanda ari urwiyorobetsi, gusa agaragaza ko ari igihugu kitababaniye kubera ko ngo cyanze kohereza abasize bakoze ibyaha mu 2015 barimo abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
Amashuri agiye gufungura
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020, yemeje ko amashuri agiye kongera gufungura nyuma y’amezi atandatu afunzwe bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyagaragaye.
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kugaragaza impungenge zo gufungura amashuri mu gihe abanduye iki cyorezo bakomeje kugaragara. Hari n’ubwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yatangaje ko bitashoboka ko amashuri yafungura mu gihe abanduye ku munsi bakibarirwa muri za 40.
Gusa ubu bigaragara ko imibare y’abandura iri hasi cyane, ikaba ari yo mpamvu ibikorwa hafi ya byose byakomorewe. Bityo rero, n’amashuri agomba gufungura mu byiciro, haazakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Rusesabagina yihakanye ubwenegihugu bw’u Rwanda, Abadepite ba EU bagaragaza impungenge batewe n’umuturage wabo
Abadepite 27 baturuka mu mitwe ya politiki itandukanye igize umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bandikiye Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango bamugaragariza impungenge batewe na Rusesabagina bise umuturage wabo kuko yahawe ubwenegihugu bw’u Bubiligi.
Mu ibaruwa banditse tariki ya 23 Nzeri 2020, basabye umuyobozi wa EU ko uyu muryango wakora iperereza, ugakurikirana ifungwa rya Rusesabagina ndetse n’urubanza rwe kugeza igihe ruzarangirira.
Mu rukiko, ubwo yajuririraga igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, Rusesabagina yahakanye ko ari Umunyarwanda, yemeza ko ari Umubiligi ufite ubwenegihugu, yahawe nyuma yo guhungirayo.
Haribazwa niba koko USA igiye gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda
Nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inyandiko y’amapaji 6 igaragaramo ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta tariki ya 28 Gicurasi 2020 yaba yarasinye amasezerano na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Peter Vrooman, haribazwa niba byaba ari impamo cyangwa ari ibihimbano.
Aya masezerano avuga ko abakozi b’igisirikare cy’Amerika cyangwa abo gifitanye nabo amasezerano y’imikoranire, bemerewe kwinjira ku butaka bw’u Rwanda batagenzuwe, ndetse bakinjiza icyo bashaka nta musoro baciwe.
Gusa Umuvugizi wa Ambasade ya USA mu Rwanda, Janet Deutschsaid yarabihakanye, avuga ati: “Nabonye ikinyoma ku mbuga nkoranyambaga ko amasezerano ya sitati y’ingabo bivuze ko Amerika izaba ifite ibirindiro mu Rwanda. Ntabwo rwose ari ukuri. Ingero z’ibindi bihugu dufitemo amasezerano nk’aya ariko tudafitemo ibirindiro ni Cap Vert, Cameroun, Guinea, Eswatini n’ibindi byinshi.”
IMIKINO
Nyuma y’urugamba rukomeye, Munyakazi Sadate yakuwe ku buyobozi bwa Rayon Sports
Tariki ya 22 Nzeri 2020, inzego za leta zifite umupira w’amaguru mu nshingano zarateranye ziga ku bibazo bitandukanye bimaze igihe mu ikipe ya Rayon Sports, zifata umwanzuro wo kweguza Komite Nyobozi yose iyobowe na Sadate Munyakazi.
Ibibazo biri muri Rayon Sports ni amakimbirane n’amadeni agera kuri 800,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda harimo 50,000,000 RWF ikipe ibereyemo Sadate.
Umuryango wa Rayon Sports watoranyije Komite Nyobozi y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah wigeze kuyobora iyi kipe, akaba ari n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWACY.
MU MYIDAGADURO
Bwa mbere kuva u Rwanda rwatangira kwitabira irushanwa rya Nyambinga w’Isi mu 2017 (Miss Earth), ku wa 21 Nzeri 2020, rwabuze uruhagararira bitewe n’uko ryabayemo impinduka zitunguranye.
Ubu riri kuba ku nshuro ya 20. Ubusanzwe ryaberaga muri Phillipines ariko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 riri kuba hiyambajwe ikoranabuhanga. Abakobwa 60 bo mu bihugu bitandukanye ni bo bari kuryitabira.


