RDC yohereje intumwa ziyobowe na Azarias Ruberwa muri Minembwe

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yohereje intumwa muri Minembwe ho muri Teritwari ya Fizi hamaze igihe kirekire havugwa ubwicanyi bukorerwa abahatuye.

Izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage no kuvugurura inzego z’igihugu, Azarias Ruberwa wanavukiye muri Fizi, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Kasi, abadepite n’abasirikare bakuru.

Icyabajyanye muri Teritwari ya Fizi ni ugushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe muri Minembwe no mu duce bihana imbibi, aho nk’Abanyamulenge bavuga ko bicwa n’abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai.

Ikibazo cy’umutekano muke kiri muri Fizi, cyatumye abahatuye barema imitwe (bayita amatsinda) yo kubarwanirira. Nk’Abanyamulenge, bafite itsinda bise Twirwaneho ugamije guhangana n’aba Mai Mai.

Gushyiraho imitwe nka Twirwaneho, ngo byatewe ahanini n’uko leta ya RDC itigeze igira ubushake bwo kubarinda, ndetse bakavuga ko ingabo z’igihugu (FARDC) zitera inkunga abarwanyi ba Mai Mai, mu buryo bwo kubongerera imbaraga.

Gusa Umunyamabanga Mukuru w’amahuriro y’imitwe ya Mai Mai, Aimable Rubangika mu nama yabaye hagati ya tariki ya 15 na 17 Nzeri 2020, yahuze abahagarariye imitwe yitwaje intware yiganjemo ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko nta nkunga baterwa na FARDC, kuko bitashoboka ko igisirikare cy’igihugu gikorana n’inyeshyamba.

Hashize amezi umunani, Perezida Felix Tshisekedi ahumurije abo muri Fizi, cyane Abanyamulenge babona ko leta ititaye ku buzima bwabo, ikaba ibafata nk’abanyamahanga.

Ubwo yari mu nama n’Abakongomani baba mu mahanga i Londres mu Bwongereza muri Mutarama 2020, uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ati: “Ndabibabwira mu buryo bwumvikana namwe mubyumve, Abanyamulenge ni Abakongomani.”

Ijambo rya Tshisekedi ni irya mbere yari avuze ku Banyamulenge. Ryatumye bamwe batekereza ko bishoboka ko yaba agiye kubatekerezaho, akohereza ingabo z’igihugu zikabarinda abababuza umutekano.

Kohereza izi ntumwa muri aka gace, ni yo ntambwe ikomeye ya mbere itewe nyuma y’iri jambo rya Perezida Tshisekedi ryo muri Mutarama 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *