ham1.jpg

Abagabo 15 bahiga abandi mu gikundiro n’uburanga mu 2020

Sangiza iyi nkuru

Ubwiza akenshi ni ikimwe mu bintu bikunze gutera impaka hagati y’abantu, aho abemera Imana bavuga ko abantu bose ari beza cyane ko baremwe mu ishyusho yayo. Hari n’abandi bavuga ko n’ubwo abatu bose ari beza hari abeza kurusha abandi ari nabyo byashingiweho ikinyamakuru Worldwonder.org gikora urutonde rw’abagabo 15 beza ku Isi. Ni urutonde rutagaragaraho umugabo n’umwe ukomoka ku mugabane wa Afurika.

15. Jon Hamm

ham1.jpg

Jom Hamm ni umukinnyi wa filimi uvuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hamm yamenyekannye cyane nk’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo Asset Management Company (AMC) gitunganya filimi z’uruhererekane.

Jon Hamm yatwaye ibihembo bitandukanye birimo nka Golden Globe Award 2007 na Primetime Emmy Award winner ya 2008 .

14. Richard Gere

richard-gere.jpg

Richard Gere ni umukinnyi wa filimi wamamaye cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Gusa abakoze uru rutonde ntibamuvugaho byinshi, ikizwi kuri we ni uko atuma abagore benshi barara imbere ya televiziyo bareba filimi ze, atari uko ari nziza ahubwo binatewe n’uko baba bumva batamukuraho ijisho.

13. Joaquin Phoenix

joakim.jpg

Joaquin Rafael Phoenix ni umunya Puerto Rico ukina filimi muri Amerika. Nta byinshi abakoze urutonde bamuvugaho gusa, mu bwiza bwe Imana yamuhaye, usanga akenshi abagore bakunda kureba filimi ze bagamije kwihera ijisho uyu mugabo w’igikwerere ufite uburanga butagira uko busa.

12. Prince William

prince-william-young-2067491.jpg

Igikomangoma cy’u Bwongereza William, afatwa nk’umwe mu bagabo beza bari ku Isi, ahanini bitewe n’uko inseko ye yazonze abagore n’abakobwa batari bake mu bwami bw’u Bwongereza no ku rwego rw’Isi muri rusange.
Igikomangoma William ni umuhungu mukuru w’gikomangoma cy’ikamba Charles n’umugore we Diana. Prince William yavutse ku wa 21 Kamena 1982. Yashyingiwe mu muri Mata 2011.

11. Salman Khan

salman-khan-upcoming-movies.jpg

Salman Khan ni icyamamamare muri Cinema y’u Buhinde. Afatwa nk’umusore ufite igikundiro n’uburanga budasanzwe bunatuma akundwa cyane muri filimi agaragaramo. Salman Khan yavutse ku wa 27 Ukuboza 1965. Kugeza ubu, Khan ntararongora gusa bivugwa ko yigeze gukundana n’abandi bakobwa b’ibyamamare muri Cinema y’Ubuhinde harimo nka Aishwarya Rai, Katrina Kaif, Sangeeta Bijlani na Somy Ali. Khan mu mwaka w’2015 yabaye uwa mbere mu bakinnyi ba filimi bishyurwa amafaranga menshi ku Isi.

10. Robert Pattinson

robert-pattinson.jpg

Robert Pattinson yavutse mu mwaka 1986, ni umukinnyi wa Filimi, umunyamideli n’umuyobozi wa Flimi.

9. Noah Mills

noah-mills-casual-styles-vince-fall-winter-2014-001.jpg

Naoh Mills ni umukinnyi wa Filimi ufite ubwanwa bwinshi, bamwe bemeza ko bugira uruhare mu kumwongerera igikundiro. Noah Mills yavutse kuwa 26 Mata 1983.

Naoh Mills yatwaye ibihembo binyuranye muri Hollywood nka 2013 Golden Egg Film Festival Prize. Kugeza ubu uyu muknnyi wa Filimi aracyari ingaragu ntarashaka.

8. Godfrey Gao

20150518_godfrey_1.jpg

Godfrey Gao ni umunya Taiwan ufatwa nk’uhagarariye abagabo bagaragara neza mu burasirazuba bw’Isi. Ni umukinnyi wa filimi, akaba n’umunyamideli wavutse ku wa 22 Nzeri umwaka 1984.

Kugeza ubu Godfrey Gao aracyari ingaragu.

7. Brad Pitt

brad-pitt.jpg

Brad Pitts ni umunya Amerika ukina Filimi, wamenyekanye cyane muri filimi z’urukundo nka Fifty Shade. Pitts atuye mu mugi wa Dallas muri Amerika.

Pitts yavutse ku wa 18 Ukuboza 1963. Mu mwaka w’2000 yashyingiranwe Jennifer Aniston baje gutandukana mu myaka 5 yakurikiyeho. Mu mwaka 2014 yaje gushyiranwa n’icyamamamare Angelina Jolie na:we baza gutandukana mu mwaka 2016.

6. Chris Evans

evan.jpg

Chris Evan ni mukinyi wa filimi uvuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wamenyekanye muri filimi yiswe Captain America. Mu mwaka w’2017 ni we wayoboye urutonde rw’abagabo bakurura abagore kurusha abandi ku Isi.

5. Johnny Depp

depp.jpg

Johnny Depp ubusanzwe bamwita umugabo w’abagore “ladies’ man”. Uyu ni umwanditsi w’ibitabo w’icyamamare. Mu bitabo yanditse twavuga “Alice in Wonderland” na “Charlie and the Chocolate Factory”. Ibi bitabo byaje kumuhesha ibihembo binyuranye ndetse aza no gutorwa nk’umugabo uhiga abandi uburanga mu mwaka 2019.

4. Omar Borkan Al Gala

omar-borkan-al-gala.jpg

Omar Borkan Al Gala ni umwarabu ukomoka muri Iraq, gusa atuye muri Arabie Saoudite. Amaso meza yirabura n’ubwanwa bwinshi buranga Abarabu ni bimwe mu bituma abagore benshi bamukunda.Uyu yabaye umugabo wahize abandi uburanga mu mwaka 2018.

3. Justin Trudeau

justin_trudeau.jpg

Justin Trudeau ni Minisitiri w’Intebe wa wa 23 wa Canada, ni umwe mu banya politiki bahiriwe nayo ku myaka ye mike, afatwa kandi nka Minisitiri w’intebe wa 2 ukiri muto mu mateka ya Canada.

2. Tom Cruise

tom-cruise-.jpg

Tom Cruise ni icyamamare muri Hollywood. Usibye kuba umukinnyi wa filimi wakuyemo akayabo k’amadolari Cruise atunganya filimi . Tom Cruise yavutse kuwa 3 Nyakanga 1962.

Cruise nk’umukinyi wa filimi yatwaye ibihembo nka Golden Globe Awards inshuro 3. Yabaye umukinnyi wa filimi ukize kurusha abandi mu mwaka 2012.

1. Hrithik Roshan

666280-545667-hrithik-roshan-020517.jpg

Hrithik Roshan ni umukinnyi wa filimi w’icyamamare muri cinema y’Abahinde, Bollywood.

Ni umuhanga mu kubyina watangiye kumenyekana muri filimi y’urukundo yiswe” Kaho Na Pyar Hai’.

Yavutse kuwa 10 Mutarama 1974. Rochan ni umuhungu wa Rakesh Rochan umuherwe cyane akaba n’umwe mu batunganya filimi bazwi cyane mu gihugu cy’u Buhinde.

Mu mwaka w’2000 yashyingiranwe na Susanne baza gutandukana mu mwaka 2014. Usibye kuba umwe mu bakinnyi ba Filimi bakize cyane iwabo mu Buhinde Rochan yanatowe nk’umugabo uhiga abandi igikundiro muri Aziya n’Isi yose muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abagabo 15 bahiga abandi mu gikundiro n’uburanga mu 2020
    Aha murambeshye kuko ndi mubasore beza buburanga aba muvuze nabakunzwe cyane ku ma film gusa ge ndarenze. Na hano mu Rwanda Hari abantu benshi barusha aba uburanga .

  2. Abagabo 15 bahiga abandi mu gikundiro n’uburanga mu 2020
    Aha murambeshye kuko ndi mubasore beza buburanga aba muvuze nabakunzwe cyane ku ma film gusa ge ndarenze. Na hano mu Rwanda Hari abantu benshi barusha aba uburanga .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *