Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu 28 Nzeri 2020 yasubije Abanyarwanda bari mu mahanga bavuga ko bashaka gufata igihugu nk’uko ingabo za RPA/RPF zabigenje mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Yabitangarije mu nama ya Komite Nyobozi yaguye y’umuryango wa FPR Inkotanyi, yabereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu munsi.
Umukuru w’Igihugu yabanje guha ikaze Abanyarwanda bari mu mahanga bifuza gutaha n’abanyamahanga bifuza kuba Abanyarwanda, avuga ko atari igihugu gito nka cya kirahuri cyakuzura amazi akameneka.
Perezida Kagame yavuze ko buri wese afite uburenganzira bwo kuba mu Rwanda. Ikirahuri yavugaga ni imvugo yamamaye ku butegetsi bwabanje, aho ababaga hanze bashakaga gutaha mu gihugu, bakabwirwa ko igihugu cyuzuye abaturage, bakakigereranya n’ikirahuri cyakuzura amazi, akameneka.
Yagize ati: “Bimaze imyaka abantu benshi basaba kuba Abanyarwanda. No mu myumvire yanjye n’iyo tuganira n’abayobozi bacu bandi, iyo ari umuntu muzima numva n’abandi iyo babyemeye, hari n’amategeko atuyobora uko bigenda. Ushaka kuba Umunyarwanda wabimwimira iki cyane cyane iyo afite uko ateye kugize icyo kutwunguye? Izo ni imbaraga ziba ziyongereye, ntabwo u Rwanda ari rutoya, ntabwo ari nka cya kirahuri usukamo amazi akameneka, aho ugira ngo rero ikirahuri cyuzuye nta yandi mazi wakongeramo.”
Yakomeje agira ati: “Ngira ngo murabizi, abenshi turi hano ku ngufu. Kera hari abatubwiraga ngo igihugu ni gitoya, ntabwo twagikwirwamo twese […] twanze kuba amazi rero yamenetse, dukwirwa mu kirahuri.” Aha yavugaga ku buryo ingabo za RPA zabohoye u Rwanda zikinjirana Abanyarwanda bari mu mahanga, cyane cyane muri Uganda.
Perezida Kagame aha ikaze Abanyarwanda bifuza gutaha yemeza ko ari bake ugereranyije n’aba mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu, yagize ati: “Bo tubibakangurira buri munsi, tubabwira ko bakwiriye gutaha ahari iwabo. Kandi uburyo bwose buriho bushobora kwerekana ko nta Munyarwanda ukwiriye kuba ari hanze. Ubishatse abifitiye uburenganzira, yataha kandi akagira amahoro.”
Hari abo yimye ikaze
Umukuru w’Igihugu yavuze ku bifuza gutaha babanje gushyiraho amabwiriza n’ubwo yaba adakurikije amategeko, gusa ngo bo ntibyabakundira.
Yagize ati: “Ariko ushaka gutaha avuga ngo njye ndataha ntya, nshaka kuba iki, nshaka kugira ntya, mugomba kubyemera n’ubwo byaba binyuranye n’amategeko, n’iyo byaba binyuranye n’ubuzima bw’igihugu, abo ni bo tubwira ngo oya, ntabwo ari byo. Gutaha ni uburenganzira bwawe, igihugu ni icyawe […] ariko ntabwo wagitahamo uvuga ngo wowe ufite uburenganzira butandukanye, kandi abantu bose bagomba gukurikiza ibyo babwirwa ko ari byo bakwiye gukurikiza.”
Yongeyeho ko hari abagiye bibeshya bakavuga ko abasirikare ba RPA bakiri bato, bafashe igihugu ari uko babanje kurwana, ngo nabo ko ari yo nzira bagomba gucamo. Perezida Kagame yavuze ko atari ko byagenda, kuko ngo kubikora bigakunda bisaba kuba uri mu kuri.


