Umunsi w'igitsina cy'umugabo ushimisha benshi mu Buyapani

Mu mafoto: Dore uko mu Buyapani bizihiza umunsi w’igitsina cy’umugabo

Sangiza iyi nkuru

Mu Kinyarwanda baravugo ngo “Agahugu umuco akandi uwako”. Buri cyumweru cya mbere cya Mata, ibihumbi by’abaturage b’u Buyapani bahurira mu mihanda migari bizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe igitsina cy’umugabo (Penis) uzwi nka Kanamara Matsuri

Umunsi w'igitsina cy'umugabo ushimisha benshi mu Buyapani
Umunsi w’igitsina cy’umugabo ushimisha benshi mu Buyapani

Ni umunsi ngarukamwaka w’izihizwa mu gace ka Kawasaki gaherereye mu majyepfo y’u Buyapani. Imbaga y’abantu ihurira mu duce duhuriramo abantu benshi, aho usanga mu myiteguro yose ihakorerwa baba bakoresheje ibikoresho bifite ishusho nk’iyigitsina cy’umugabo.

micro_2.jpg

Abagore n’abakobwa bakora umuhango witwa Mikoshi, aho bakora ishusho nini cyane ibajwe mu ishusho y’igitsinagabo bakayikorera bazenguraka agace baba bateguye ko arimwo bizihiriza umunsi wa Kanamara Matsuri.

micro_1.jpg

Abana bakorerwa ibyo kurya biryohereye bikozwe mu shusho y’igitsina gabo, aho usanga biteye ishema uwo ari we wese wagize uruhare mu kugenda neza k’uyu munsi.

Bivugwa ko umunsi wa Kanamara Matsuri watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 17 mbere y’ivuka rya Yezu.

Mu buryo wizihizwa muri iyi minsi, Guverinoma y’u Buyapani itanga ubutumwa bwo kwirinda Virusi Itera SIDA, n’ubwo bitabuza abawitabiriye gusambanira muri ibyo birori biba byahuruje imbaga.

micro_5.jpg

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Mu mafoto: Dore uko mu Buyapani bizihiza umunsi w’igitsina cy’umugabo
    Intego yuyu muco yumvikanye aho usoreje, uti ntibibuza abitabiriye icyo gikorwa gusambaniraho ngaho, iyo nimigenzo mibi yo mu burasirazuba Bible ikunda kubuza abubaha Imana,, uko niko kubandwa kwiwabo.

  2. Mu mafoto: Dore uko mu Buyapani bizihiza umunsi w’igitsina cy’umugabo
    Intego yuyu muco yumvikanye aho usoreje, uti ntibibuza abitabiriye icyo gikorwa gusambaniraho ngaho, iyo nimigenzo mibi yo mu burasirazuba Bible ikunda kubuza abubaha Imana,, uko niko kubandwa kwiwabo.

  3. Mu mafoto: Dore uko mu Buyapani bizihiza umunsi w’igitsina cy’umugabo
    Ntubonye igihugu gifite umuco ahubwo. Ureke bamwe b’iwacu birirwa baziruma abandi bazimenaho amazi ashyushye. Uyu niwo mucodukwiye gutira abagore bakayibyinira, bakayiterura bakayiha agaciro ikwiye. Yiiiii niyo mpamvu Japan iteye imbere

  4. Mu mafoto: Dore uko mu Buyapani bizihiza umunsi w’igitsina cy’umugabo
    Ntubonye igihugu gifite umuco ahubwo. Ureke bamwe b’iwacu birirwa baziruma abandi bazimenaho amazi ashyushye. Uyu niwo mucodukwiye gutira abagore bakayibyinira, bakayiterura bakayiha agaciro ikwiye. Yiiiii niyo mpamvu Japan iteye imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *