Itsinda Her Friends ribarizwamo umukinnyi wa Filimi Bazongere Rozine ukina muri City Maid ryaremeye umukobwa ubana n’ubumuga bwo mu mutwe watewe inda n’umuntu utaramenyekana.

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’umukobwa ufite umwana muto w’uruhinja wavugaga ko atazi uwamuteye inda, ubundi akavuga ko ari uwitwa Kazungu wamuhaga akazi ko kumutekera.
Uyu mukobwa witwa Muzirankoni Grace w’imyaka 20 bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse ntabana na se kuko nyina yamutaye ngo ndetse muka se akaba amwanga.
Bazongere Rosine uzwi muri filime zitandukanye cyane cya “City Maid” na we yagizweho ingaruka zo guterwa inda itateganyijwe ndetse atereranwa na se w’umwana we.
Ni ikibazo ahuriyeho n’abandi bakobwa benshi bo mu Rwanda, ibintu byatumye bishyira hamwe bakora itsinda ryiswe “Her Friends” rigamije gukumira inda zitateganyijwe.
Ku wa 27 Nzeri 2020, abagize Her Friends bagiye gusura Muzirankoni Grace aho acumbikiwe n’umugira neza mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.
Rosine Bazongere na bagenzi be bagiye bitwaje inkunga irimo ibiribwa, imyenda y’umwana n’ihene yo korora.
Bazongere Rosine yavuze ko abarera Muzirankoni bamubwiyeko mu buzima busanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ahita atekereza ko we na bagenzi be bagira icyo bakora bakamufasha.
Yagize ati “Ababyeyi bambwiye ko atameze neza, adakunda kuvuga ibintu bimwe. Rimwe avuga ibi ubundi akabihindura. Ntabwo ari umusazi ariko na none ntabwo ameze neza.”
Yongeyeho ko hejuru y’ubufasha butandukanye bamuhaye ubwo bamusuraga, biyemeje kumukorera ubuvugizi akaba yabasha kuvuzwa ndetse akigishwa n’umwuga wamugirira akamaro.


