Mu muco wâiwacu ntibisanzwe ndetse hari abo byagora kubyumva batabanje gusoma iyi nyandiko, ariko mu gace ka Nsanje kari mu majyepfo ya Malawi barabizi, barabyumva ndetse babigusobanurira ukabyumva, kuko ni wo muco wabo; ni bwo buzima abakobwa n’abagore bato baho bemeye kwakira.
Iyo umukobwa atangiye gukura ageze mu bwangavu ndetse nâumugore ukiri muto, abanya-Malawi bo muri Nsanje bamurongoza âImpyisiâ mu rwego rwo kumusukurira umwanya mwibarukiro. Uyu mugenzo bawita âKusasa Fumbiâ.
Iyi mpyisi si ya nyamaswa yâishyamba ahubwo ni umusore cyangwa umugabo abasaza bubashywe bagiriye icyizere cyo gushobora kurongora. Ugizwe impyisi, asabwa kubikora nta bwirinzi (nkâagakingirizo), yamara agahabwa igihembo.
Si impyisi nk’iyi abo muri Nsanje baha ikiraka
Louis FotĂ© ni umwe mu âMpyisiâ zo muri Nsanje, akaba afite imyaka 42 yâamavuko. Uyu yaganiriye nâumunyamakuru Amaury Hauchard wa Le Monde mu 2017, amubwira byinshi ku mugenzo wa âKusasa Fumbiâ abakobwa nâabagore bato bakorerwa. Nkâizindi mpyisi, icyo akora mu kazi ke ni ukugenda atembera mu giturage, ashaka aho bashaka kumuha aka kazi.
Yabwiye Hauchard ati: âIgihe nari mfite imyaka 20 yâamavuko, abasaza bâiwacu bampisemo ngo mbe Impyisi. Nanjye narabyemeye. Kubona amafaranga biroroshye kandi nâabagore baba banezerewe.â
Uyu ni Louis Foté abasaza bategetse ko aba Impyisi
Ku myaka 39 yari afite, yavuze ko ari mu Mpyisi zihabwa akazi na benshi. Ngo impamvu ni uko: âAfite ubunararibonye, ni yo mpamvu abantu bajya kumureba. Ni umurimo we kandi arawukunda.â
Ku mukobwa cyangwa umugore umwe Louis arongoye, yishyurwa ama Kwacha ari hagati yâ20,000 na 25,000 (ni ukuvuga ko ari amafaranga yâu Rwanda akabakaba 23,000 na 30,000).
Kuba iyi miryango ishishikazwa no gushaka Impyisi, ni ukugira ngo yubahirize umuco kuko yizera ko utabikoze, urugo rurangwa nâimivumo (imyaku) yâabakurambere.
Gusa muri Malawi, mu 2013 hashyizweho itegeko rihana abakora uyu mugenzo, byâumwihariko Impyisi, bata muri yombi abarimo Eric Aniva warongoye abakobwa nâabagore 104 nkâuko yabyiyemereye imbere yâurukiko.
Impamvu iri tegeko ryashyizweho ngo ni uko uyu mugenzo wigisha abakobwa kwishora mu mibonano mpuzabitsina, hari ingaruka zo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA, hari ibyago byo gutwita inda zitateganyijwe nâizindi.
Umuyobozi wa Polisi muri Nsanje, Kirby Kaunga yabwiye Le Monde ko âImpyisiâ zigihigwa, ku buryo izigera kuri enye zatawe muri yombi mu 2016.
Ariko kugeza ubu Impyisi muri Nsanje ziracyahari ndetse hari abahatuye banze kureka uyu mugenzo, kuko batewe ubwoba nâimivumo baterwa nâabakurambere babo kurusha amategeko ya leta.

8 Responses
Malawi: Impyisi zihabwa ikiraka cyo kurongora abakobwa n’abagore bato
Agahugu umuco akaandi uwa ko.
Utu muco wo muri Malawi ni Umwaanda mubi cyaane.
Uyu muco nywufata nka wa wundi w’Abayisilamukazi bakora basiramura igitsina cy’umwangavu. Iwacu ngirango abay’islamu ntibawikora? Cg bawikora rwihishwa ntawarubara.
Ibyo ari byo byoose iyi mico yoombi ni Ukwaangiiza abakobwa. N’ibyaaha bibi cyaane imbere y’Imaana.

Simbonase bajyakumera nkabapfubuzi
Malawi: Impyisi zihabwa ikiraka cyo kurongora abakobwa n’abagore bato
Simbonase bajyakumera nkabapfubuzi
Malawi: Impyisi zihabwa ikiraka cyo kurongora abakobwa n’abagore bato
Akumiro ni amavunja. Aha mpavukiye nasaba Imana kuvuka ndi umuhungu ariko sinakwemera kuba impyisi. Ababyeyi baho bakabyemera? Muri iki kinyejana? Bazavugurure umuco wabo urashaje cyane.

Uyu si umuco ahubwo ni ico ndetse ni ihohoterwa rikabije
Malawi: Impyisi zihabwa ikiraka cyo kurongora abakobwa n’abagore bato
Uyu si umuco ahubwo ni ico ndetse ni ihohoterwa rikabije