Kukat Kamartum, umunya-Kenya umaze kubyara abana 19, ngo yiteguye gukomeza kubyara abandi kuko bazamukiza igihe we azaba atagishoboye kwibebeshaho mu za bukuru.
Kukat Kamartum ni umutunzi utuye mu gace ka Riong’o mu gihugu cya Kenya. Ku myaka 33 y’amavuko, afite umuryango w’abagore batatu n’abana 19 yiteguye kongera uko ashoboye kose kuko aribo ategerejemo amaboko n’ubutunzi bw’ahazaza.
Kamartum avuga ko kuba yarabyaye abana benshi ndetse akaba agikomeje kongera umubare wabo atabyicuza kuko ngo aribo bazatuma yubahwa akanagira ijambo rikomeye mu bandi abikesha urwo rubyaro rwe.
Kukat Kamartum yatunguye benshi ubwo hizihizwaga umunsi wo kuboneza urubyaro usanzwe wizihizwa kuwa 27 Nzeri, aho yatse ijambo, maze agaterura avuga ko kugira abana benshi ari byiza cyane kuruta kubyara abo ushoboye kurera. Yagize ati” Mbabwije ukuri ko kubyara abana benshi ari byiza kurusha kubyara bake”
Atanga urugero Kumartum yavuze ko nk’iyo umuntu abyaye abakobwa 10 aba agomba kuzabona inka zibarizwa hagati y’10 na 15 n’ingamiya 4 kuri buri umwe nk’inkwano bazamuha bakwa abo bakobwa.
Kamartum avuga ko iyo umugore we amaze gutora agatege nyuma yo kubyara aba yiteguye kongera kumutera inda, kuko ngo nta mwanya na muto aba ashaka ko umugore we apfusha ubusa atabyaye.
Kamartum avuga ko ahazaza h’abana abyara atigera ahaha agaciro cyane, kuko ngo nawe yavutse mu muryango mugari ariko na n’uyu munsi yarakuze kandi ni umugabo utunze urugo rwe rugizwe n’abantu 23 nawe arimo.
Kugeza ubu ngo umwana wa Kamartum umaze kumenya ubwenge amujyana mu rwuri rwe yororeramo ihene n’intama zirenga 100 .Aho atangira kumuha inyigisho zijyanye n’ubushumba no kwita ku matungo magufi.
Abagore ba Kamartum bemeza ko muri bose ntawe uzi ibyo kuboneza urubyaro, ndetse bavuga ko nta n’ahandi hantu bigeze babyumva.


