Umuriro watse hagati ya Victor Wanyama n’umukobwa wavuze ko basambanye

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa w’Umunya-Kenya witwa Shakilla yifashe videwo ayishyira ku rubuga rwa Instagram avuga ko muri uyu mwaka yasambanye n’umukinnyi Victor Wanyama, wamwishyuye amashilingi 500,000 mu ijoro rimwe.

Gusa uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Tottenham Hotspur yahise yamagana amagambo y’uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, avuga ko ahubwo aza kumurega mu butabera mu gihe atamusabye imbabazi.

Victor Wanyama yagize ati: “Hari videwo iri gukwirakwira kuri murandasi, yuzuyemo ibinyoma bihimye, bintuka, bigamije kwanduza izina n’imico yanjye. Ndagira ngo nitandukanye n’ibiri muri iyi videwo.”

Uyu mukinnyi w’umunya-Kenya wamamaye ku mugabane w’i Burayi, yavuze ko itsinda ry’abamwunganira mu mategeko rikurikirana iki kibazo.

Uyu mukobwa yabwiye igitangazamakuru Mpasho ati: “Icyo navuga ni uko atatekerezaga ko bijya hanze nk’uko byagenze. Ndatekereza ko buri wese afite uruhande rwe mu nkuru. Ndiseguye ariko ntabwo ndivuguruza ibyo navuze. Ibyo namuvuzeho byose ni ukuri.”

Kuba Victor Wanyama mu itangazo yashyize hanze avuga ko aritabaza abanyamategeko be, ngo ntacyo bibwiye Shakilla kuko na we nawe afite abanyamategeko, ati: “Nanjye mfite abanyamategeko banjye kandi nta bwoba binteye.”

Victor Wanyama ubu ni umukinnyi wa Montreal Impacts yo muri Canada, yinjiyemo muri uyu mwaka, nyuma yo gusezererwa muri Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *