Umuryango wa Rusesabagina uracyasaba ko afungurwa

Sangiza iyi nkuru

Abagize umuryango wa Paul Rusesabagina mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru bakoresheje ikoranabuhanga kuri uyu wa 1 Ukwakira 2020, bongeye gusaba leta y’u Rwanda ko imufungura.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’uyu muryango, Peter Robinson wahagarariye abanyamategeko uyu muryango watoranyije kugira ngo bunganire Rusesabagina, Patrick Kennedy wigeze kuba umudepite wahagarariye Ikirwa cya Rhode muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuvugizi w’Umuryango witiriwe filime ya Hotel Rwanda ya Rusesabagina, Kitty Kurth.

Impamvu yatumye umuryango wa Rusesabagina mu ijwi rya Anaïse Kanimba, usaba leta y’u Rwanda kumufungura, ngo ni uko arwaye indwara zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso.

Bose uko bakoresheje iki kiganiro, baracyemeza ko leta y’u Rwanda yataye muri yombi uyu musaza w’imyaka 66 mu buryo bunyuranyije n’amategeko (ngo yaramushimuse).

Ntiwemera kandi ibyo Rusesabagina yavuze; byaba ibyo yatangarije itangazamakuru ku buryo yafashwe ndetse n’ibyo yatangarije mu rukiko, ukaba uvuga ko ari byo yari yategetswe kuvuga.

Si ubwa mbere umuryango wa Rusesabagina usaba ko arekurwa, ushingira ku kuba ngo yarafashwe bitemewe n’amategeko mpuzamahanga no kuba ari umwenegihugu w’u Bubiligi. Wagiye ubitangaza kuva byamenyekana ko yatawe muri yombi.

Rusesabagina weretswe itangazamakuru tariki ya 31 Kanama 2020, ubu afungiwe muri Gereza ya Mageragere nyuma y’aho Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Gusa yajuririye ifungwa ry’agateganyo, umwanzuro w’urukiko ukazatangazwa ejo tariki ya 2 Ukwakira 2020.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umuryango wa Rusesabagina uracyasaba ko afungurwa
    Ni umubirigi??nta mubirigi wiswe Rusesabagina. Kandi n’iyo yaba we. Hazagire umubirigi wigamba gutera inkunga umutwe utera wica abaturage urebe ko nawe amategeko atamukurikirana. Muri abana koko!abana ni les enfants.kuba umubirigi ntibivanaho kubaha amategeko. Mureke inkiko zikore akazi. Niba ari umwere ok azarekurwa nibimuhama akatirwe. Iyo muba ntabwo mwize ahari!? Mwabuze Kumugira inama mbere none mubonye umutego mutindi umushibukanye muti mutwegereze micro.Muraje babashuke mwiyite abamusimbuye ku buyobozi!!Mwebwe na mama wanyu muri abahemu mwahemukiye Papa wanyu pe!kuko iyo mu muba hafi ntaba yarishoye mu gushinga iriya mitwe .Erega iyo nta kuri ufite ntiwabona amamenero. Mutahe ahubwo mujye mumusura atari ibya telephone mwumve n’uburyohe rw’icyababyaye(igihugu). Amahanga arahanda nshuti.Munsuhurize mama wanyu n’abanyarwanda bose baba iyo uti muhahe muronke kandi uti musubize n’amaso inyuma. Uti abari mu matiku muyareke mwishyurire bene wanyu nibura mutuelle.Ubumwe,Umurimo, Gukunda igihugu ni cyo kiraje ishinga kandi n’iyo ntego . Rwanda Oyeee!!!!

  2. Umuryango wa Rusesabagina uracyasaba ko afungurwa

  3. Umuryango wa Rusesabagina uracyasaba ko afungurwa
    Alias utanabwiye kweri ibyo bababigira nyine ntibyabagwa amahoro inzirakarengane vazazibazwa

  4. Umuryango wa Rusesabagina uracyasaba ko afungurwa
    Alias utanabwiye kweri ibyo bababigira nyine ntibyabagwa amahoro inzirakarengane vazazibazwa

  5. Umuryango wa Rusesabagina uracyasaba ko afungurwa
    Alias urabwiye kweri ibyo bababigira nyine ntibyabagwa amahoro inzirakarengane vazazibazwa

  6. Umuryango wa Rusesabagina uracyasaba ko afungurwa
    Alias urabwiye kweri ibyo bababigira nyine ntibyabagwa amahoro inzirakarengane vazazibazwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *