Dr. Hamuremyi Pierre Damien wari umuyobozi wa Kaminuza ya Christian University of Rwanda yasabye gufungurwa kuko ubuzima bwe butameze neza, ubushinjacyaha bumubwirako no muri gereza barwariramo bagakira.
Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, yatawe muri yombi muri Nyakanga aho akurikiranyweho ibyaha byo birimo gukoresha Sheki zitazigamiye no kunyereza imisoro ya Leta.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Dr. Habumuremyi yaburanye ubujurire bw’ifungwa ryagateganyo yahawe mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso.
Imbere y’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr. Habumuremyi yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe kiriya cyemezo rwirengagije ingingo zinyuranye yagiye atanga.
Yavuze ko ruriya rukiko rwirengagije uburwayi yagaragaje ndetse no kuba yararugaragarije ko adashobora gutoroka ubutabera kuko asanzwe ari inyangamugayo binemezwa n’uko igihugu cyamwizeye kimamuha inshingano zinyuranye, harimo n’umwanya w’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Intwari n’Imidari yishimwe kugeza n’ubu atarasimburwaho.
Ubushinjacyaha bwamusubije ko ku bijyanye n’uburwayi atariwe urwaye wenyine muri gereza , bunamumara impungenge ko gereza iba ifite uburyo ivuza abayifungiwemo.
Dr Habumuremyi Pierre Damien yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bukoresheje imvugo itari yo aho buvuze ko abafungwa bose bafite ibibazo bimwe muri Gereza ati: “Ntabwo abafungwa bose bafite ibibazo bimwe rwose.”
Dr Habumuremyi yanavuze ko yatanze ingwate zirimo inzu irengeje miliyoni 500 Frw, n’indi mitungo ibarirwa muri Miliyari 1.5 gusa bikaba iby’ubusa.
Kubwa Dr. Habumuremyi ngo urukiko rwanirengagije ibiteganywa n’itegeko ko ihame ari uko uregwa aburana adafunze.
Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo busubize kuri izi mpamvu z’uruhande rw’Uregwa, buvuga ko izi mpamvu zidafite ishingiro kuko zagiye zitangwa n’abandi benshi barimo n’abafungiye aho afungiye ariko inkiko zigakomeza kubafunga.
Umushinjacyaha yavuze ko hari impamvu uruhande rw’Uregwa rwagiye rwirengagiza kuko ruzi ko zirugonga nko kuba hari impungenge ko Uregwa aramutse arekuwe ashobora gutoroka ubutabera.


