Mu gihe amashuri makuru amwe namwe yatangiye kwitegura gusubukura amasomo, Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje ko abanyeshuri bayo bazafungurirwa bazacumbikirwa mu macumbi ya Kaminuza.
Mu itangazo Kaminuza y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko ku ikubitiro izatangira kwakira abanyeshuri biga mu mwaka wa 3, uwa 4 n’uwa 5, abanyeshuru bose bakazacumbikirwa mu macumbi ya Kaminuza.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko kwicumbikira byari bisanzwe bimenyerewe n’abanyeshuri bamwe na bamwe bitacyemewe mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abanyeshuri no kubarinda Covid- 19.
Kaminuza yagize iti: “Abanyeshuri bose biga mu myaka ya 3, 4 n’uwa 5 igihe bazaba bagarutse ku mashuri bazacumbikirwa, nta kwicumbikira(Ghetto) kuzabaho mu rwego rwo kubahiriza no kugenzura amabwiriza yo kurwanya Covid-19.”
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda kandi bwibukije abanyeshuri ko nubwo Kaminuza y’u Rwanda itagaragaye mu zakomorewe, ko bitabujije ko hagati ya tariki ya 2 Ukwakira na 16 Ukwakira ari bwo izakomorerwa.
Iti: ”Turamenyesha abanyeshuri ko hagati y’iminsi 10 na 14 tuzaba twafunguye imiryango, abanyeshuri bo mu myaka ya 1 n’uwa 2 bazaguma mu ngo iwabo kugeza umunsi bazamenyesherezwaho itangira ry’amashuri yabo”.
Mu Rwanda amashuri yafunze mu mpera za Werurwe 2020 biturutse ku cyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugaragara mu Rwanda. Ifungurwa ry’amashuri ryaje nk’umwanzuro w’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 25 Nzeri 2020.
Minisiteri y’Uburezi yavuze ko ku ikubitiro hagomba gufungura amashuri makuru na za Kaminuza zujuje ibisabwa, gusa bitarenze Ugushyingo uyu mwaka amashuri yose mu Rwanda azaba yamaze gufungura imiryango.


