Rihanna yasabye Abayisilamu imbabazi kubwa x Savage Fenty

Rihanna yasabye Abasilamu imbabazi ku makosa akomeye yabakoreye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi mu njyana ya Pop, Robyn Rihanna Fenty yasabye imbabazi abayoboke b’idini ya Isilamu ku makosa aherutse gukorwa n’ikigo cye ubwo bamurikaga ubwoko bushya bw’inyenda y‘imbere mu gikorwa yise Savage X.

Rihanna yasabye Abayisilamu imbabazi kubwa x Savage Fenty
Rihanna yasabye Abayisilamu imbabazi kubwa x Savage Fenty

Muri iki gikorwa cyo kumurika imyenda y’imbere yakozwe n’ikigo Fenty cya Rihanna, hakoreshejwe indirimbo ya Coucou Chloe yitwa Doom. Indirimbo Doom ni imwe mu ndirimbo yumvikanamo amwe mu magambo y’igitabo gitagatifu Korowani mu byitwa Hadith.

Hadith ni urwunge rw’amagambo bivugwa ko yavuzwe n’Intumwa y’Imana Muhammad. Igitabo gitagatifu cya Isilamu, Korowani, kivuga ko amagambo ya Hadith ari amwe mu matagatifu cyane mu yandi yose ya Isilamu.

Mu baruwa Ifunguye Rihanna yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasabye Abayisilamu bose imbabazi anabizeza ko amakosa bakoze muri Savage X atazongera kubaho. Yagize ati: “Ndasaba imbabazi ku makosa yo kutita ku bintu yakozwe muri Savage X kandi nijeje abavandimwe baba isilamu ko bitazongera kubaho ukundi.

savage_x_summer_201910225_v3-sum.jpg

Si ubwa mbere Rihanna ashinjwe kwifata nabi imbere y’idini ya Isilamu kuko mu 2013, yategetswe kuva ku musigiti wa Abu Dhabi ubwo yari amaze kuhifotoreza amafoto ateye isoni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *