Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 24, ivuga ko bagomba kuyifasha kugera ku ntego zayo zo gutwara ibikombe.
Ni Ikipe yiganjemo abakinnyi bashya Rayon Sports yasinyishije muri iyi mpeshyi, na bake bayisigayemo batashoboye kujya mu yandi makipe.
Abakinnyi Rayon Sports yatangaje ko izifashisha ntibarimo umunyezamu Kimenyi Yves wagiye muri Kiyovu Sports, gusa ikipe ikaba yari imaze igihe itangaza ko akiri umukinnyi wayo.
Abakinnyi bashya Rayon Sports yasinyishije nka Bigirimana Issa, Manase Mutatu, Nihoreho Arsène, Kwizera Olivier na Bashunga Abouba bari mu bagaragara mu bakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino utaha.
Barimo kandi abari basanzwe nka Kapiteni Rugwiro Herve, Omar SidibĂ©, Mugisha Gilbert, Sekamana Maxime, Kayumba Soter, Nizeyimana Mirafa, Imran Nshimiyimana n’abandi.
Urutonde rw’abakinnyi 24 Rayon Sports izifashisha mu mwaka w’imikino utaha



