Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 10, abandi 162 bakize

ejv1oa3x0acu69x.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 7 Ukwakira 2020 yatangaje ko abanduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 10 mu bipimo 3219 byafashwe. Abanduye barimo 7 babonetse mu mujyi wa Kigali, 2 babonetse muri Gatsibo n’undi wabonetse muri Nyagatare. Abamaze gukira iki cyorezo ni 3408 barimo 162 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 1446. Abamaze kugaragaraho iki […]

Michelle Obama yongeye kwibasira Donald Trump

Michelle Obama, umufasha w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yongeye kwibasira Perezida w’iki gihugu kuri ubu, Donald Trump, avuga ko agira “ivanguramoko” kandi abiba “ubwoba n’urujijo” mu mitekerereze y’Abanyamerika. Ibi uwahoze ari umugore wa mbere muri Amerika yabitangaje mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe ku […]

Rubavu: Kamariza arasaba kurenganurwa nyuma yo kurenganywa n’inzego zirimo RIB

Kamariza Sifa, umuturage wo mu karere ka Rubavu, arashinja inzego z’ubucamanza kumurenganya, ibyatumye atakaza inzu yaburanaga n’uwari umugabo we. Uyu muturage avuga ko byose byatangiye muri 2015 ubwo yatandukanaga n’umugabo we, Mutagengwa Gerard, nyuma y’amakimbirane yari amaze imyaka yaturukaga ku kuba atarabyaraga bigatuma ahozwa ku nkeke. Kamaliza avuga ko nyuma yuko urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru […]

Indonesia: Ufatwa atambaye agapfukamunwa, acukura imva z’abishwe na Covid-19

Mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, leta nyinshi zashyizeho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryacyo. Zashyizeho n’ibihano bitandukanye ku batayubahirije, byagera gace ka Gresik muri Indonesia, ufashwe atambaye agapfukamunwa akaba ahanishwa gucukura imva zishyingurwamo abishwe n’iki cyorezo. Iby’iki gihano byamenyekanye tariki ya 9 Nzeri 2020. Umuyobozi w’Akarere ka Cerme agace ka Gresik gaherereyemo mu Ntara […]

Nyaruguru: Umwana yatewe inda ashukishijwe 500 Rwf, nayo ntiyayahabwa

Umwangavu twise KL (ku mpamvu z’umutekano we nk’umwana), ufite imyaka 16 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Sinai, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru. Ubu atwite inda y’amezi 4 yatewe n’umuhungu w’umunyonzi w’imyaka 24 baturanye, wamushukishije amafaranga y’u Rwanda 500, na yo ntiyayamuhaye nyuma yo kumusambanya. KL ubwo yaganiraga na Bwiza.com, yagize ati: […]

Nigeria: Yibarutse undi umwana nyuma y’amezi atanu abyaye impanga

Umuryango wabonye umwana ukurikira abari bavutse mu mezi 5 ashize

Mu gace ka Enate Ogedegbe habereye ibisa n’igitangaza aho umubyeyi yibarutse umwana ukurikira impanga mu gihe kitarenze amezi 5. Inkuru y’igitanazamakuru MHM International ivuga ko iyi nkuru aya makuru yamenyekanye ku wa 4 Ukwakira 2020 ubwo umuryango wa Pasiteri Daniel Oseirih wabyaye aba bana wari wateguye umuhango wo kwita umwana wakurikiye impanga z’amezi atanu izina. […]

Mukura VS yabonye umutoza mushya wakiniye Olympique de Marseille

Ikipe ya Mukura VS, yamaze guha amasezerano y’akazi Umufaransa Djilali Bahloul ugomba guhita atangira akazi ko kuyishakira abakinnyi bazayifasha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021. Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko iyi kipe yo mu karere ka Huye yamaze kumvikana n’uyu mutoza ugomba kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere. Bahloul ni umutoza ufite […]

Kevin Monnet-Paquet mu bakinnyi 37 b’Amavubi bahamagawe na Mashami

img_20201007_162447.jpg

Umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 37 bagomba kwitegura umukino w’ijonjora ry’Igikombe cya Afurika Amavubi agomba guhuriramo na Cape Verde. Umukino ubanza uzabera i Praia muri Cap-Vert ku wa 13 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2020. Abakinnyi bahamagawe biganjemo abakina mu kipe ya APR FC, gusa […]

Abataragezwaho ibikorwaremezo n’abatishoboye ntibakwiye kwishyura imisoro y’ubutaka – Min. Mujawamariya

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, yabwiye Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite ko igihe cyose abaturage bataragezwaho ibikorwa remezo byagenewe ahari imiturire cyangwa abaturage batishoboye bahawe amazu na Leta batagomba kwishyuzwa imisoro y’aho batuye. Iki ni kimwe mu bibazo byagarutsweho n’inama rusange y’abadepite ubwo minisitiri w’ibidukikije yari yitabye inteko kugirango ayisobanurire mu magambo ibibazo abadepite basanze […]

Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yabaye_Amafoto

ejurtbpxyac65br.jpg

Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yatumijwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Abayitabiriye ni Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida JoĂŁo Lourenço wa Angola na Perezida Tshisekedi wayitumije. Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wari mu batumiwe, kuri uyu wa 6 Ukwakira […]

Mu mujyi wa Goma Perezida Tshisekedi aherereyemo, humvikanye amasasu-FDLR irakekwa

img-20201007-wa0023.jpg

Mu masaa kumi n’ebyiri y’umugoroba wo kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020, mu mujyi wa Goma Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi aherereyemo, humvikanye urusaku rw’amasasu bikekwa ko yarashwe n’abarwanyi ba FDLR. Aya masasu y’imbunda ntoya yumvikanye mu gace ka Mugunga gaherereye mu burengerazuba bwa Goma nk’uko Sosiyete Sivile ihakorera yabihamirije igitangazamakuru […]

RDC: Ambasaderi wa Amerika yatunguwe n’impaka zatewe n’ishingwa rya Komini Minembwe

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri repubulika iharanira Demkarasi ya Congo yatunguwe no kubona ishingwa rya Komini ya Minembwe ryateje impaka z’urudaca muri iki gihugu. Ambasaderi Mike Hammer ati: “Sinarinzi ko hazaba kutavuga rumwe ku cyo minisitiri (Azarias Ruberwa) yakoze ashyiraho Burugumesitiri wa Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.” Uyu mudipolomate wari wibereye mu muhango […]

Tshisekedi yasabwe kwiyambaza u Rwanda mu gushyira iherezo ku nyeshyamba

Sosiyete sivile ikorera mu gace ka Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, yasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Antoine Tshisekedi, gukorana n’ibihugu baturanye birimo u Rwanda, mu rwego rwo gushyira iherezo ku mitwe yitwaje intwaro yayogoje igice cy’Uburasirazuba bwa Congo. Kuva ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira, Perezida Tshisekedi ari i Goma mu […]

Ntakirutimana wacikiye akaguru mu mpanuka arashinja umunyamategeko kumurira impozamarira

Ntakirutimana yasindiye Impozamarira iribwa n'umwunganira mu mategeko

Umuturage witwa Ntakirutima Emmanuel aratabariza umunyamategeko wamuririye miliyoni 10 yahawe n’ubwishingizi nk’impozamarira nyuma yo gukora impanuka bikarangira bamuciye akuguru. Ntakirutima Emmannuel ni umusore uvuka mu murenge wa Macuba w’Akarere ka Nyamasheke. Avuga ko mbere y’uko akora impanuka yari asanzwe akora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mugi wa Kigali. Nyuma yo kugongwa agacika akaguru, […]

Jeannette Kagame yahaye urubyiruko umukoro

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru, cyane cyane muri ibi bihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19. Ibi Jeannette Kagame yabivuze ubwo u Rwanda ryizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu za bukuru wizihizwa ku nshuro yawo ya 20 hano mu Rwanda. Mu butumwa Madame Jeannette Kagame yatanze kuri uyu munsi, […]

Byinshi ku musore watanze inka 50 ngo arongore umukobwa wa Obama_Amafoto

gettyimages-475332554-640x640.jpg

Umusore wize amategeko wo muri Kenya witwa Felix Kiprono yigeze gutanga inka 50, intama 70 n’ihene 30 kugira ngo arongore umukobwa wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iyi nkwano Kiprono yayitanze mu 2015, avuga ko ashaka kurongora umukobwa wa Obama w’imfura witwa Malia Obama. Icyo gihe, Malia afite imyaka 22 y’amavuko. […]

Amateka y’umuhanzikazi Miley Cyrus wakuriye mu muryango w’ibyamamare akubaka izina akiri muto

miley-cyrus-siblings-family-1556225517.png

Destiny Hope Cyrus uzwi nka Miley Cyrus yavutse ku itariki 23 Ugushyingo 1992, avukira i Franklin, muri Tennesse, kuri Leticia “Tish” Jean Finley n’umuririmbyi w’injyana ya Country Music, Billy Ray Cyrus. Ababyeyi be bashyingiranye nyuma y’umwaka umwe avutse. Cyrus yavukanye indwara ya tachycardia idasanzwe, indwara itera gutera kudasanzwe k’umutima nk’uko tubikesha amavomo atandukanye nka Wikipedia, […]

Rihanna yasabye Abasilamu imbabazi ku makosa akomeye yabakoreye

Rihanna yasabye Abayisilamu imbabazi kubwa x Savage Fenty

Umuhanzi mu njyana ya Pop, Robyn Rihanna Fenty yasabye imbabazi abayoboke b’idini ya Isilamu ku makosa aherutse gukorwa n’ikigo cye ubwo bamurikaga ubwoko bushya bw’inyenda y‘imbere mu gikorwa yise Savage X. Muri iki gikorwa cyo kumurika imyenda y’imbere yakozwe n’ikigo Fenty cya Rihanna, hakoreshejwe indirimbo ya Coucou Chloe yitwa Doom. Indirimbo Doom ni imwe mu […]

Rayon Sports yatangaje abakinnyi 24 bazayifasha gutwara ibikombe

img_20201007_102421.jpg

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 24, ivuga ko bagomba kuyifasha kugera ku ntego zayo zo gutwara ibikombe. Ni Ikipe yiganjemo abakinnyi bashya Rayon Sports yasinyishije muri iyi mpeshyi, na bake bayisigayemo batashoboye kujya mu yandi makipe. Abakinnyi Rayon Sports yatangaje ko izifashisha ntibarimo umunyezamu Kimenyi Yves wagiye muri Kiyovu Sports, gusa […]

Perezida Ndayishimiye yaba yongeye kwanga kwitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu

Perezida w’u Burundi, Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye, na none yaba atari bwitabire inama ihuza Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko yagiye isubikwa kenshi kubera kubura kwa bamwe mu bagombaga kuyitabira. Inama ku ikubitiro inama yagombaga kuba ku […]

PAC yasabye Akarere ka Kamonyi kugaruza miliyoni hafi 7 zibwe n’uwakatiwe imyaka 3

Komisiyo ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’imari ya Leta mu nteko ishingamategeko, PAC, yategetse Akarere ka Kamonyi kugarura miliyoni 6.9, yanyerejwe n’uwahoze ari umucungamutungo muri farumasi y’akarere, wakatiwe imyaka itatu 3 y’igifungo. Raporo y’Umugezuzi Mukuru w’imari ya Leta yo mu mwaka 2015, ivuga ko muri iyi farumasi hari hanyerejwe amafaranga agera kuri Miliyoni 17 y’u Rwanda. PAC […]

Uganda: Abadepite bateye utwatsi umushinga wo kubaka imihanda yo muri Congo batihereyeho

Komite ishinzwe ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yateye utwatsi umugambi wa guverinoma wo gutera inkunga iyubakwa ry’imihanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikoresheje amafaranga ya Uganda. Abadepite bagaragaje inzitizi mu nama bagiranye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi, David Bahati. Uyu Munyamabanga wa Leta yitabye iyi komite ku itariki 5 Ukwakira kugira […]

Ku nshuro ya mbere mu Burayi, u Bubiligi bufite Visi Minisitiri w’Intebe wihinduje igitsina

ejd5sq6waaeragx.jpg

Nyuma y’iminsi 652 Bubiligi bwari bumaze bufite guverinoma y’agateganyo, kubera ibibazo bya politiki, amashyaka arindwi ayihuriyemo yaje kugera ku masezerano mu mpera z’ukwezi gushize hashingwa guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20, barimo umugore wavutse ari umugabo, ndetse n’abanyamabanga ba leta batanu. Mu bagize guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Alexander De Croo, harimo Petra De Sutter […]

Nyagatare:Umuturage yafatanwe magendu y’ibiro 25 by’amabuye y’agaciro

Tariki ya 5 Ukwakira nibwo abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bafashe uwitwa Nyabyenda Dominic w’imyaka 40, yafatanwe ibiro 25 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta. Yafatiwe mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba, mu kagari ka Matimba aya mabuye akaba yari ayavanye mu gihugu cya Uganda mu […]