Umwangavu twise KL (ku mpamvu z’umutekano we nk’umwana), ufite imyaka 16 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Sinai, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru. Ubu atwite inda y’amezi 4 yatewe n’umuhungu w’umunyonzi w’imyaka 24 baturanye, wamushukishije amafaranga y’u Rwanda 500, na yo ntiyayamuhaye nyuma yo kumusambanya.
KL ubwo yaganiraga na Bwiza.com, yagize ati: “Yarambwiye ngo nze kumusura aho, aba ampe amafaranga yo kurya. Nabanje gutinya ariko birangira ngiyeyo. Ngeze mu nzu yahise akinga aramfata. Arambwira ngo arampa amafaranga 500 rwf singire icyo mvuga. Ariko nayo ntiyayampaye.”
KL avuga ko uwo munsi agwa mu mutego w’uwo muhungu yari yiriwe atariye. Ngo kuri we, 500 Frw yari menshi kuko yari kubasha kurya.
Abaturanyi be batangaje ko KL yari amenyeranye n’uwo muhungu w’umunyonzi ngo kuko bamubonaga kenshi ajyayo akahatinda, rimwe na rimwe akanaharara.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François yagaye by’umwihariko abantu badatanga amakuru ku byaha bibi nk’ibyo byo kwangiza abana, aho agize ati: “Ibyo bintu ni bibi cyane. Ababyeyi bajye batanga amakuru ahabwe inzego z’ubutabera zikurikirane abakoze ibyongibyo.”
Meya Habitegeko yakomeje ati: “Ikibazo tugira ni uko ari abana, ari ababyeyi bakibihisha ntibatangire amakuru ku gihe. Abaturanyi nabo bajye batanga amakuru kuko ni abana b’igihugu.”
KL wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku kigo cya Saint Paul i Kibeho, abana na nyina na nyirakuru bigaragara ko ari umuryango ukennye kuko ngo barya ariko baciye inshuro. Avuga ko n’ubwo amaze imyaka 4 ajya mu mihango, nta bumenyi buhagije afite ku bijyanye n’imyororokere y’abantu ku buryo yamenya igihe cye cy’uburumbuke.
Hirya no hino mu midugudu haravugwa abangavu benshi batwaye inda muri iyi minsi amashuri afunze kubera kwirinda Covid-19. Gusa henshi babigira ibanga mu gihe inda iba itaragaragara. Ubwo Bwiza.com yasuraga KL mu rugo iwabo, nawe yari atarajya kwipimisha kwa muganga.
Gusa yagiriwe inama yo kujya ku kigo nderabuzima cya Kibeho aho byagaragaye ko atwite inda y’amezi 4. Umuhungu wamusambanije ngo yahise yimukira mu Karere ka Huye, nk’uko KL abivuga.

4 Responses
Nyaruguru: Umwana yatewe inda ashukishijwe 500 Rwf, nayo ntiyayahabwa
Ibintu nk’ibi ntibikwiye! Amuteye inda amusambanyije atarageza imyaka y’ubukure. Ngo asanzwe ajyayo akanararayo. Ibyo abo baturanyi bavuze sibyo. Uwo muhungu hashakwe amazina ye ashakishwe nk’umugizi wa nabi. Aryozwe ubwo buzima yakinnye nabwo. Bakobwa abahungu babasaba kuryamana nta mpuhwe babafitiye. Ntimuri ibikoreaho byo kwinezeza kwabo. Mubyange rwose ????