Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru, cyane cyane muri ibi bihe Isi yose yugarijwe nāicyorezo cya Covid-19.
Ibi Jeannette Kagame yabivuze ubwo u Rwanda ryizihiza umunsi mpuzamahanga wāabageze mu za bukuru wizihizwa ku nshuro yawo ya 20 hano mu Rwanda.
Mu butumwa Madame Jeannette Kagame yatanze kuri uyu munsi, yibukije ababyeyi gukomeza kuba indorerwamo urubyiruko ruvomaho byinshi.
Yagize ati: āBabyeyi, muri isoko yāindangagaciro zāAbanyarwanda, abato bazigiraho maze bakumva ukuntu kugira igihugu bihenda, bityo bakarushaho kubumbatira u Rwanda no kuruhesha ishemaā.
Yakomeje avuga ko ababyeyi ari isoko yāibyishimo byāu Rwanda , kuko aribo baruhekeye. Yagize ati: āBabyeyi, muri igicaniro cyāibyishimo byāu Rwanda kuko mwahetse abato mu āngobyi yo kwishakamo ibisubizoā. Muri ibi bihe bikomeye bya Covid-19, ndasaba buri wese kubabera ijisho, urumuri nāakabando kabasindagiza.ā.
Umunsi mpuzamahanga w’abageze mu za bukuru ku rwego rwāIsi ufite insanganyamatsiko igira iti āGuhangana nāibyorezo, tubungabunga abageze mu zabukuru.ā Ku rwego rwāIgihugu insanganyamatsiko iragira iti: āUruhare rwāumuryango mu guhangana nāibyorezo, habungwabungwa abageze mu zabukuruā.
Raporo world population prospect yo muri 2019 igaragaza ko umwe mu bantu 11 bingana na 9% byāabatuye isi babarirwa hejuru yāimyaka 65.Ikomeza igaragaza ko mu 2050, umuntu umwe muri batandatu ni ukuvuga 16% byāabazaba batuye isi bazaba bari hejuru yāiyo myaka. Ni mu gihe abagejeje mu myaka 80 bazikuba inshuro eshatu, bave kuri miliyoni 143 babarurwaga mu 2019, bagera kuri miliyoni 426 mu 2050.


