Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuri uyu wa 8 Ukwakira 2020 rwashyizeho Komite y’Inzibacyuho itorero rya ADEPR, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’ibibazo byari bimazemo igihe.
Ni nyuma yo gukuraho inzego z’ubuyobozi bwayo ndetse n’abari abayobozi mu nzego nkuru.
Iyi komite y’inzibacyuho igizwe n’abantu batanu bayobowe na Pasiteri Nzayiseye Isaie, wanahawe inshingano zo guhagararira itorero mu rwego rw’amategeko, Pasiteri Rutagarama Eugene yagizwe umuyobozi wungirije, Pasiteri Budigiri Herman yagizwe umuyobozi nshingwabikorwa, Umuhoza Aurelie yagizwe umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n’imishinga. Uwa gatanu ni Gatesi Vestine wagizwe umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi.
Iyi komite yahawe inshingano zirimo:
- Kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’iz’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire mu itorero.
- Gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka itorero.
- Gukoresha igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo by’itorero kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura.
- Kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura mu itorero.
Iyi Komite irahita itangira inshingano, biteganyijwe ko izazikora mu gihe cy’amezi 12 gishobora kwiyongera mu gihe bizaba bibaye ngombwa.



2 Responses
ADEPR yashyiriweho komite y’inzibacyuho
ADEPR iteye agahinda.Buri gihe ni Leta ishyiraho abayobozi bayo.Nyamara ADEPR ikavuga ko bashyirwaho n’umwuka wera!!! Impamvu muli ADEPR habamo ibibazo (amatiku,kuronda amoko,etc…),nukubera ko bapfa amafaranga.Tuge tumenya ko Imana itemera amadini yose.
ADEPR yashyiriweho komite y’inzibacyuho
ADEPR iteye agahinda.Buri gihe ni Leta ishyiraho abayobozi bayo.Nyamara ADEPR ikavuga ko bashyirwaho n’umwuka wera!!! Impamvu muli ADEPR habamo ibibazo (amatiku,kuronda amoko,etc…),nukubera ko bapfa amafaranga.Tuge tumenya ko Imana itemera amadini yose.