Karongi: Haravugwa abagore biba amatungo bakayahisha mu mashakoshi

Sangiza iyi nkuru

Abenshi mu baturage b’Akarere ka Karongi batuye mu gace ka Nkomero baravuga ko barambiwe ubujura bw’amatungo magufi bukorwa n’abagore, amwe muri yo agatwarwa mu mashakoshi.

Umwe mu babyeyi batuye mu karere ka Rutsiro ari kumwe na bagenzi be, yabwiye umunyamakuru wa TV 1 dukesha iyi nkuru ko amayeri asigaye akoreshwa na bamwe mu bagore mu bikorwa by’ubujura biba amatungo magufi yiganjemo inkoko n’inkwavu bakayatwara mu masakoshi asanzwe atwarwamo imyambaro y’abana mu gihe umubyeyi ari ku rugendo.

Bashimangira ko ari ubujura bumaze gufata indi ntera mu gace ka Nkomero no mu bindi bice bigize aka karere. Aba baturage bavuga ko icyaca ubujura nk’ubu ari ukujya babafunga, n’ubwo ngo hari igihe aba bagore baza kwiba bahetse n’abana bato umufashe akabura icyo yakora.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwemera ko ubujura buhari ariko ngo kuvuga ko bukorwa n’abagore byo si umwihariko nkuko byasobanuwe na Gakuru Innocent, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Ikibazo cy’ubujura si umwihariko w’akarere ka Rutsiro ariko icyumvikana nk’umwihariko n’uburyo abatuye muri ako gace bavuga ko ubw’aho bwo bukorwa n’abagore kandi mu mayeri asa n’atangaje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *