Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, yasabye Abapolisi b’u Rwanda berekeje mu butumwa bwo kugarura amahoro i Juba muri Sudani y’Epfo kwirinda gusiga icyasha u Rwanda, ngo kuko kuba Abanyarwanda biruta amapeti yose bagira.
IGP Munyuza yabivugiye mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, ubwo yahaga impanuro abapolisi 176 bari bamaze iminsi bategurirwa kujya kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo abo bapolisi bahagurutse i Kigali berekeza i Juba, bajya gusimbura bagenzi babo 144 basoje ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bari bamazemo umwaka n’igice.
IGP Munyuza yabwiye abo bapolisi ko ikibajyanye muri Sudani y’Epfo ari ugufasha abaturage ba kiriya gihugu, ariko batumwe n’u Rwanda.
Ati: “Igihe kirageze ngo nyuma y’amezi atandatu mutozwa akazi mujye kugakorera aho ibibazo biri. Ikibajyanye si ikindi, ahubwo ni ugufasha abaturage ba Sudani y’epfo kubaho mu mahoro.”
Yakomeje ati: “Aka ni akazi u Rwanda rubatumye kandi rwose mwaratojwe bihagije. Igisigaye ni ukwerekana ko ibyo mwize mwabifashe, ahasigaye mu kabishyira mu bikorwa. Ikinyabupfura kizabarange.”
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu yasabye abapolisi kuzirinda gusiga icyasha u Rwanda binyuze mu myitwarire mibi, abibutsa ko muri Polisi nta kujenjekera uwitwaye nabi.
Abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro bayobowe na CSP Carlos Kabayiza, 20% byabo bakaba ari ab’igitsina gore.


