Mu Rwanda hamaze iminsi impaka mu biganiro ku ndirimbo zirimo gukorwa n’urubyiruko rw’abahanzi. Umubare munini wiganjemo abakuze uvuga ko indirimbo zirimo gukorwa mu byiswe “Injyana y’ibishegu “ zikomeje gukangurira urubyiruko rw’u Rwanda kwishora mu busambanyi. Abaririmba izi ndirimbo bo bagiye bavuga ko batishimiye kuba bahagarika bene izi ndirimbo cyane ko isoko ry’umuziki rihinduka.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ngingo, twibanze cyane ku byamamare bya hano mu Rwanda nk’abahanzi , abanyapolitiki n’abandi bakunzi b’umuziki muri rusange.

Tariki ya 29 Nzeri 2020 ni bwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiriko n’umuco, Hon. Eduard Bamporiki yumvikanishije ko iyo Minisiteri itazigera na rimwe ishyigikira abakora indirimbo zikangurira abakiri bato kwishobora mu busambanyi mu njyana y’Ibishegu.
Bamporiki agereranya ibishegu n’ikindi cyorezo cyateye u Rwanda nyuma ya Covid-19. Yagize ati: ’’Iyo umuhanzi ahisemo kuririmba ibishegu, hari umubare w’abakunda umuziki we aba yirukanye.”
Guhera iki gihe, ibyamamare mu Rwanda byakomeje gutanga ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngingo.

Hon. Amb. Olivier Nduhungirehe ubwo aheruka kuganira n’igitangazamakuru Yago TV, yavuze ko we adashaka kugira uruhande abogamiraho kuri iyi ngingo, yavuze ko biba byiza igihe umuhanzi aririmbye ibyakubaka umuryango nyarwanda n’iterambere ry’umuturage muri rusange, gusa anongeraho ko mu gihe abantu bashaka kuruhuka baririmba n’ibibaruhura bitewe n’ibyo bumva bigezweho.

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’akarengane mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée na we ntiyahwemye kugaragaza ko adacana uwaka n’ibitekerezo by’urukozasoni bikubiye mu ndirimbo z’abahanzi bagezweho mu njyana y’ibishegu, aho yifashishije Twitter yagiye yerekana ko hakwiye kugira igikorwa izi ndirimbo zigacibwa.

Intore Tuyisenge wamamaye mu ndirimbo za gitore akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi mu Rwanda, yavuze ko atazigera azishyigikira na rimwe indirimbo zirimo ubutumwa buyobya Abanyarwanda. Mu kiganiro yagiranye na Royal FM, yagize ati: “Izi ndirimbo zikwiye guhagarara. Bakwiye kujya bazisuzuma byaba ngombwa bakazihagarika.”
Ku ruhande rw’Abahanzi bagiye batungwa agatoki mu kururimba indirimbo z’ibishegu, bagiye basa n’abahunga kugira icyo batangaza kuri iki kibazo .

The Cat uzwi cyane mu ndirimbo “Twinyesebura” irimo amagambo ashinjwa kuba ibishegu, ni we wagaragaje uko abitekereza kuri iyi ngingo, avuga ko guhagarika indirimbo ngo ni ibishegu bisa no gusebya agaciro umuhanzi afitiye umuryango nyarwanda, aho anibutsa ko abahanzi bagize uruhare runini mu kurinda abaturage irungu muri ibi bihe bya Covid-19, cyane cyane mu gihe cya “Guma mu Rugo”
Mu bandi bahanzi bagiye batambutsa ibitekerezo byabo kuri uyu muziki, harimo n’umuraperi Riderman. Mu Kiganiro Riderman yagiranye ‘ikinyamakuru Igihe.com avuga ko bidakwiye ko abahanzi bacwirwaho iteka ngo yaririmbye ibishegu, ahubwo hakareba uburyo bafashwa kugaruka mu murongo muzima, ndetse bakanahabwa inama n’ubufasha byatuma umuziki wabo utera imbere ku ruhando mpuzamahanga.
N’ubwo ibi bitekerezo bigikomeje gutangwa, ntibibujije ko kugeza ubu izi ndirimbo zigisohoka umusubirizo, aho abazikora bemeza ko zakirwa vuba cyane n’abazikunda ndetse bikaba ngombwa ko utakoze bene izo ndirimbo ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube atitabwaho nk’uwakoze ibishegu.
Iyi nkundura y’ibishegu ije mu gihe hari indi itiyoroheje yatangijwe n’umunyamamategeko akaba n’umuhanzi, Alain Mukurarinda igamije kwishyuza ibitangazamakuru bicuranga indirimbo z’abahanzi, aho akangurira bagenzi be guhaguruka bagahagarara bakarebera hamwe uko umuziki bakora wahinduka akazi gatunga nyirako kurusha uko bakomeza kwicwa n’inzara no gukora umuziki udatunga nyirawo.


